Uburaya bukabije cyane n’ibiyobyabwenge mu mashuri, ihurizo ku hazaza h’u Rwanda

Hashize amezi atandatu Nadia (izina ryahinduwe) aretse uburaya atangira kujya gushaka ibiraka ari nabyo akuramo amafaranga amurihira ishuri.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yiga mu mwaka wa Gatandatu ku ishuri rimwe riherereye mu Karere ka Kicukiro.Yatangiye uburaya yiga mu mwaka wa kane ku kigo yigagaho mu karere ka Ruhango.

Umunyamakuru wa IGIHE ducyesha iyi nkuru yamusanze ku Kicukiro ku kigo yimukiyeho umwaka ushize agikora uburaya.

Uyu mukobwa ku maso agaragaza ko ashobora kuba yarakuriye mu muryango wishoboye gusa nyuma ukaza kugira ibibazo atashatse gusobanura mu buryo bwimbitse. Uko byumvikana mama we na papa we ntibakibana. Ntaba ashaka kubavugaho byinshi.

Mu mwaka wa 2016 nibwo yagiye kwiga mu mwaka wa Kane mu Ruhango mu ishuri ryigenga aho bigaga baba mu kigo. Mama we niwe wamurihiraga.

Ibintu byaje guhinduka ubwo mama we yatangiraga kubura ubushobozi bwo kumurihira ishuri kuko hari na musaza we yarihiraga.

Byabaye ngombwa ko Nadia atangira kwigurisha mu ibanga abifashijwemo na bagenzi be bigana bari barabitangiye mbere, akabona amafaranga yo kwirihira ishuri ndetse n’amuha ibyo akeneye mama we atabashaga kumugurira.

Nadia ugera aho akazenga amarira mu maso, yagize ati: “Hanze aha hari abantu benshi baguhereza ibyo ukeneye nawe ukabahereza ibyo bakeneye”.

“Kugira ngo mbone uko njya ku ishuri narigurishaga hakaboneka amafaranga y’ishuri na twa tundi two ku ruhande. Sinaburaga nk’ibihumbi 200 mu cyumweru”.

Telefone ikora ibintu byinshi, niyo nzira Nadia yakoreshaga avugana n’abakiliya babaga bamushaka.

Mu tubari n’amahoteli muri ako gace babaga bafite nimero z’abakobwa bigurisha muri icyo kigo, bakagira n’abakomisiyoneri babaga bashinzwe kubahuza n’abakiliya.

Uwabaga amushaka bahanaga gahunda amasomo yarangira umukobwa agatoroka cyangwa akaka uruhushya nk’ugiye kwivuza.

Uburaya Nadia yabufatanyaga no kunywa ibiyabyabwenge nk’inzoga n’itabi ku buryo nta na rimwe yumvaga ko ibyo akora ari bibi.

Nubwo yiyishyuriraga ntabwo umubyeyi we yabaga azi aho asigaye akura amafaranga.

Uburaya mu ishuri byongeye ryisumbuye, si Nadia wenyine wabikoraga kuko ku kigo yigagaho ngo azi abagera ku ijana babikoraga.

Ati: “Bari bahari benshi twari inshuti babikoraga. Buriya iyo umuntu ari gusara ntabwo abura umufasha gusara”.

“Ntihabura uza ngo akubwire ati ‘niba byanze kora gutya’, nanjye nari mufite umbwira ati ‘niba ubu buryo bwanze koresha ubu urebe ko byakunda”.

Imyitwarire mu mashuri cyane cyane ayisumbuye ni ikibazo muri iki gihe aho isi iyobowe n’ikoranabuhanga n’ubuzima bunyaruka.

Muri Nyakanga uyu mwaka, hari inama abayobozi b’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali bagiranye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bagaragaza ko uburaya n’ibiyobyabwenge biri mu bihangayikishije.

Umuyobozi wa GS Rugando, Dominique Bihozagara yavuze ko bagerageza gucunga imyitwarire y’abo bigisha ariko ngo hari ibiba bikabije.

Yagize ati: “Imyitwarare mu bigo by’amashuri birakaze cyane. Nibyo abana bagomba kuguma mu mashuri ariko hari ibiba bikabije, twakabaye twemeranywa mu gihe twafashe umwanzuro ko hari ahandi baba babajyana bakabaha ubundi burere […] urabona abana b’indaya….”

Eric (izina ryahinduwe) yiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’imibare, mudasobwa n’ubukungu (MCE) muri kimwe mu bigo byo mu mujyi wa Kigali.

Yatangiye gufata urumogi n’itabi yiga mu mwaka wa Kabiri mu mu kigo giherereye mu Karere ka Gatsibo. Bigaga baba mu kigo, abyigishwa na bagenzi be biganaga.

Yanywenye urumogi kugeza ubwo iyo yamaraga amasaha atarufashe yumvaga ubuzima bwanze.

Ati: “Nashoboraga no kuba nakererwa nagiye gushaka itabi cyangwa urumogi. Nararunyweye cyane no mu rugo biramenyekana. N’iyo nabaga nirengeje umunsi umwe, numvaga ari nk’igitangaza”.

Yimukiye ku kindi kigo i Kigali akinywa urumogi. Kubera ko ho yigaga ataha, hari ubwo iwabo bamuhaga itike imugeza ku ishuri akajya kugura urumogi akagenda n’amaguru.

Ati: “Iyo wabuze amafaranga no kwiba wakwiba, ikintu cyose niyo yaba ari kibi ntabwo ubyitaho. Iyo babaga bampaye ayo gutega imodoka ingeza hano, nahitaga njya kurugura nkagenda n’amaguru hamwe”.

Mu gihembwe cya mbere uyu mwaka nibwo yaretse kunywa ibiyobyabwenge, abifashishijwe nuko ku ishuri yigaho buri munsi babigisha ijambo ry’Imana mbere yo kujya mu masomo, no kuba abashinzwe imyitwarire ku kigo cye bamuhora hafi.

Biterwa n’Iki?

Mupenda Aaron umuyobozi w’ishuri College St George de Fox Kagarama mu Karere ka Kicukiro, avuga ko imyitarire y’uburaya no kunywa ibiyobyabwenge mu mashuri iterwa n’impamvu zitandukanye.

Uyu mugabo umaze gukura abanyeshuri batandukanye mu buraya n’ibiyobyabwenge, yavuze ko hari ababikorera ingeso abandi bakabikura ku bibazo bahura nabyo iwabo.

Yagize ati: “Ashobora kuba ari imico ye mibi imukomotsemo cyangwa yigiye ku bandi. Ishobora kuba ari ingaruka z’imwe mu miryango”.

“Dufite imiryango ifite ibibazo, ugasanga ntabwo umwana agira abamwitaho, akaba icyigenge agakora ibyo yishakiye ntabone n’umukosora, hari n’ababyigira ku babyayi babo”.

Mupende ntiyemeza ko ibihano ibikomeye birimo no kwirukanwa aribyo bikenewe ku bana nk’abo.

Ati: “Ikintu tumufasha ni ukumuganiriza, ukamutega amatwi ukamubaza ibibazo bifunguye bituma akomeza kukubwira ibibazo afite, hanyuma noneho ugafata ingamba zo kumufasha umwereka ibyo akora ububi bwabyo”.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée yavuze ko akenshi ibibazo biboneka ku mashuri biba bifite inkomoko mu miryango abanyeshuri baturukamo.

Yavuze ko no kubirwanya bidasaba imbaraga z’amashuri gusa.

Ati: “Ntabwo ari ibintu biri imbere mu ishuri cyangwa muri sisisteme y’uburezi.Ni ibibazo bituruka mu miryango. Ntabwo ari ibintu twakwifasha twebwe nk’abashinzwe uburezi gusa cyangwa abashinzwe kureberera inzego z’uburezi”.

Nubwo Nadia amaze igihe gito aretse uburaya, avuga ko ababyeyi benshi bagira uruhare mu gutuma abana babo bagira imyitwarire mibi.

Ati: “Hari n’ababikoraga nk’ingeso, ari ubwangavu arimo akumva buramushyuhije, unamubajije atakubwira ko abikora kuko ashaka amafaranga ariko abenshi babiterwa n’ubuzima”.

“Hari igihe ugira umubyeyi akaba adashobora kuguha ijana kandi azi ko uri bujye kwiga uri butahe ku mugoroba, azi ko wafata n’icyo cyayi kandi afite amafaranga, umwana we akabaho nk’umwana w’umutindi”.

Nadia anavuga ko ikibabaje ari uko bamwe mu bari abakiliya babo ku ishuri harimo abagabo bakuze bafite abana, bashobora kuba batita ku bana babo ahubwo bakajya gutanga amafaranaga mu bandi bana ngo basambane.

Uyu mukobwa uburaya yakoreye ku ishuri bwamuviriyemo indwara idakira, gusa iyo agiye kuyivuga amarera azenga mu maso akabyihorera.

Yaje kwiga i Kigali agikora uburaya ikigoroba atashye, gusa ngo yaje gusanga ari guta igihe, ubu uyu mwaka agiye kuwumara yirihira ayo yakoreye mu biraka bitari uburaya.

Urugendo ni rwose ku nzego bireba

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco, Bosenibamwe Aimé avuga ko uburere bw’umwana bupfira mu miryango ari naho hagombe gushyirwa imbaraga.

Yagize ati: “Umwana apfa mu iterura. Umwana niyiga ahereye mu marerero, abantu bagashyira imbaraga mu myitwarire bakajya bamuhererekanya, ndakurahiye abana bazajya mu biyobyabwenge kubera imyitwarire mibi ni bake cyane. Aho niho ruzingiye”.

Dr Ndayambeje uyobora REB avuga ko igikenewe atari ukujyana abana mu bigo by’igororamuco, keretse uwo bigaragaye ko nta garuriro agifite mu ishuri.

Ingaruka z’imyitwarire mibi mu mashuri zigaragarira mu kuba mu mwaka wa 2016, nibura abana b’abakobwa ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 baratwaye inda zitateguwe.

Minisiteri y’urubyiruko iheruka gutangaza ko mu Rwanda urubyiruko rusaga ibihumbi 16 rukoresha ibiyobyabwenge.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *