Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwemereye abaturage ko ingabo zabo arizo zaraye zirashe abaturage babiri

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC,  bwemereye abaturage bo mu Minembwe ko ingabo zabo arizo zaraye zirashe abaturage babiri bakomeretse. 

Ni mu gitero aba basirikare bagabye ku baturage mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere, kikaba cyarasize abaturage babiri barashwe barakomereka bikomeye, nk’uko amakuru ducyesha abatuye muri kariya gace batanze abivuga. 

Aya makuru atangwa n’abaturage avuga ko ahagana saa mbili z’ijoro ryo ku itariki ya 12/05/2024, ari bwo abasirikare babiri ba FARDC bo muri brigade ya 12, barashe amasasu akomeretsa abasivile babiri bo muri Quartier ya Nyabuyehe ahahoze agasoko ka kera ka Minembwe. 

Ni mu gihe aba basirikare bari bazanywe no kwiba abaturage, ubwo bari bageze muri iyi Quartier yo kwa Nyabuyehe, bakaba bahasanze umuturage ahagaze iruhande rw’igipangu, bamusaba kubaha amafaranga na telephone, undi nawe ahita yiruka agana mu gipango imbere. 

Nyuma nibwo bariya basirikare binjiye muri icyo gipangu barasa amasasu, akomeretsa umuntu umwe ku kuguru no munda. 

Aba basirikare barakomeje, binjira muri imwe mu nzu zari aho hafi, niko kurasa undi muturage wari munzu imbere, bamurasa ku kuguru akomereka mu ivi; bamwaka n’amafaranga angana ni 100.000 frc, ndetse na telefone eshatu, zirimo ikoresha android n’utundi tubiri duto two guhamagara bisanzwe. 

Abari bamaze gukomeretswa n’amasasu yarashwe n’abasirikare, bajanwe kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga, ndetse kugeza ubu baracyari kuvurwa. 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, imiryango y’abaturage babiri bakomeretse, bagajeje iki kibazo muri brigade ya 12, maze ubuyobozi bwayo bwemerera aba baturage ko abasirikare babo babiri aribo bakoze icyo gikorwa kigayitse, banababeshya ko bamaze no gutabwa muri yombi, nk’uko abaturage babitangaje. 

Ikindi n’uko iyi miryango y’abaturage bagizweho n’ingaruka zo kuraswa basabye ubu buyobozi bwa brigade ya 12 kubavuza no kubishyura indishya y’akababaro. 

Si ubwa mbere abasirikare ba FARDC bagaragaye mu bikorwa by’urugomo ku baturage, kuko Ku gicamunsi cya tariki 10 Mata 2024, abantu batatu bishwe n’abasirikare ba FARDC mu mujyi wa Goma abandi barakomereka. 

Ni mu gihe uwo mujyi ukomeje kuvugwamo urugomo rwa hato na hato kubera ubwinshi bw’abitwaje intwaro bawugaragaramo. 

Umujyi wa Goma umaze igihe ugoswe n’inyeshyamba za M23, ku buryo abasirikare ba Leta n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanya birundiye muri uwo mujyi. 

Abanyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaje ko ubwo bwicanyi bwakozwe ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba, bukozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ruzwi nka Wazalendo rufatanyije n’abasirikare ba FARDC. 

Abishwe bivugwa ko ari abantu bari bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki. 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata, hari undi muntu wishwe arasiwe muri restaurant ahazwi nka Majengo mu mujyi wa Goma.  

Icyo gihe Ibinyamakuru byatangaje ko uwarashe ashobora kuba ari umusirikare wa Leta uri mu mutwe w’abarinda Perezida. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano  ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *