Ubuzima, urukundo, imyitwarire n’urushako: Inama abagore barengeje imyaka 30 bagira abakobwa bakiri bato

Uko Isi itera imbere ni ko n’ubuzima abantu babayeho bugenda buhinduka umunsi ku munsi, ku buryo hari n’igihe usanga abato bakenera inama z’abakuru kugira ngo barusheho kubwitwaramo neza kuko ibyo ducamo uyu munsi bo baba barabibayemo kera. 

Imibereho iriho muri iki gihe itandukanye n’iyari ihari imyaka itanu cyangwa se imyaka icumi ishize, hari ibintu umuntu yabonaga ariko kuko atarabigeramo ntasobanukirwe neza uko ubwo buzima buteye. 

Kera twabonaga bakuru bacu nk’abantu bafite ubuzima twe tubona nk’indoto, ariko se koko niko byari bimeze? Erega iyo umuntu ataragera mu buzima bumwe na bumwe hari ibintu adashobora gusobanukirwa. 

Naganiriye n’abagore ubu bari mu kigero cy’imyaka 30 kugira ngo batubwire amwe mu masomo y’ubuzima bamenye uyu munsi bakaba bifuza gusangiza abakiri bato nibura mu myaka 20 kugira ngo nabo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba. 

Bucyana Nadine yavuze ko akiri mu myaka 20, icyo yifuza kuba yaramenye ari uko ibintu byose umuntu ashobora gukora cyangwa kujyamo atari ko byose bimufitiye akamaro. 

Yagize ati “Hari byinshi twagiye dukora dufite iriya myaka, ubu hari byinshi tugenda twicuza kuko twabikoze gutyo gusa tutabitekerejeho neza, ubu benshi bari guhura n’ingaruka zabyo.” 

“Kuko n’abagize amahirwe yo kuba mu mahanga, wasanga mu buto bwacu twishimira gusohoka, kunywa inzoga, gutobora amatwi n’amazuru. Nyamara uyu munsi iyo ndebye simbona akamaro byari bidufitiye. Hari n’abatangiye kwicuza.” 

Inama ye ku bakobwa bari mu myaka 20 ni uko bakwiriye kuryoherwa n’ubuzima bakanyurwa nabwo kandi bagaharanira guhora bagira icyo biga gishya. 

Ati “Nyuma y’ibyo ugomba kumenya ko buri cyemezo kizagira ingaruka kuri ejo hawe heza rero ugomba gufata ibyemezo byiza.” 

Yakomeje avuga ko irindi somo abari mu myaka 20 bagomba kumenya ari uko bakoresha imbuga nkoranyambaga neza kandi bakabikorana intego. 

Janvière Uwase, ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 30 kuri ubu ukora ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. 

Yavuze ko ikintu cy’ingenzi abakobwa bato bakwiriye kuzirikana ari uko buri wese aba afite inzira ubuzima bwe buzacamo nubwo hari ibyo abantu cyangwa se umuryango nyarwanda ugenderaho bikagera aho biba nk’ihame. 

Ati “Iyo ugendeye ku byo abantu bavuga bituma ufata imyanzuro ishobora kukugusha mu mwobo kandi uzicuza ubuzima bwawe bwose rimwe na rimwe ubuzima bugapfa bitewe n’uko wahisemo kugendera ku byo sosiyete ishima.” 

Yavuze ko abakobwa bakiri muri iyo myaka bagomba kuba abo ari bo ntibishushanye cyangwa ngo bashake kwisanisha n’abandi. 

Ati “Ba wowe, gira intego, kora cyane kugira ngo ugere ku ntumbero wifuza, sosiyete ntigushuke ngo ufate icyemezo gihubutse kugira ngo ugaragare neza , use n’abandi, uvuga ngo abo mu myaka yacu niko bigenda. Ku bizera Imana, senga cyane kugira ngo Imana ibigufashemo.” 

“Iyo nza kumenya ko sport ari ingenzi” 

Diane Ingabire, umubyeyi w’abana babiri nawe yavuze ko ikintu kimwe yifuza kuba yaramyenye akiri mu myaka 20 ari uko ibyishimo bye bigomba kumuturukaho ko nta handi agomba kubyitega. 

Ati “Nifuza ko kiriya gihe nari kumenya ko ibyishimo byanjye bituruka kuri njye gusa nta wundi.” 

Inama agira abari mu kigero cy’imyaka 20 ni ukugira umwihariko, bakabyaza umusaruro amahirwe yose babonye. 

Ati “Ni imyaka myiza umuntu aba afite amahirwe menshi yabyaza umusuraro cyane ko nta nshingano uba ufite niba ukora kora cyane wizigamire, wige cyane byose ubikorane intego.” 

Undi mubyeyi w’abana batatu we yavuze ko icyo yifuza kuba yarakoze agifite iriya myaka ari ugukurikirana ibyo akunda no gukora imyitozo ngororamubiri. 

Ati “Ubu kubera ko umuntu aba afite ibintu byinshi byo gukora, kiriya gihe cyari cyiza kugira ngo mbikore byose ntafite ibindi mpangayikiye.” 

Yakomeje agira ati “Inama nagira abakobwa bakiri mu myaka 20, ni ugushaka umwanya wo gukora ibyo bakunze hakiri kare, akazi ni keza ariko si bwo buzima.” 

Arlette Umuhoza, Umunyarwandakazi uba New York yavuze ko icyo yifuza kuba yaramenye agifite imyaka 20 ari akamaro ko kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye. 

Ati “Nko gutwara imodoka, ubumenyi nk’ubwo busanzwe ni ngombwa cyane, iyo nza kubimenya nari kuba narabyize nkiri muri iriya myaka, byansabye kwimukira hanze kugira ngo mbone akamaro kabyo.” 

Umuhoza yavuze ko inama yifuza kugira abakobwa bari mu myaka 20 ari ugufungukira amahirwe yose ubuzima bubahaye. 

Yagize ati “Ntukumve ko urambirije ku kazi kamwe cyangwa ufite inzira imwe ugomba gucamo ubuzima bwawe bwose, gira imitekerereze yagutse.” 

Bamwe mu bakiri bato bumva ko ubuzima bwabo buba bugomba kuba bwaragiye ku murongo mbere y’imyaka 25 kandi si ko bigenda, umuntu ashobora kujya mu nzira zitandukanye n’ibyo yari asanzwe akora kandi bikamuhira. 

Hari abantu benshi tuzi bagiye bava mu byo bari basanzwe bakora kugira ngo bajye gukora ibyo bishimiye, ni igikorwa gisaba gutekerezaho cyane ariko iyo umuntu akora ibyo akunze biramuhira. 

“Ntuzihutire gushaka” 

Gushaka umugabo usanga ari inzozi za buri mukobwa muto, rimwe na rimwe bakabikora batanabanje kubitekerezaho kubera igitutu cy’umuryango n’urungano. 

Doria nawe uri muri iki kigero cy’imyaka 30 yavuze ko icyo yifuza kuba yarakoze agifite imyaka 20 ari ugutegereza gato mbere yo gushaka umugabo. 

Ati “Ibintu by’urushako ni ibintu umuntu agomba kwitondera, nihutiye gushaka n’ubwo icyo gihe numvaga ntari niteguye neza. Ntabwo nicuza kuba narashatse umugabo wanjye ariko twari tukiri bato, hari byinshi twagombaga kubanza kwiga, bishobotse nahitamo kubigendamo gake.” 

Yavuze ko inama yifuza kugira abakobwa bari muri iyo myaka ari ugukunda ariko bakabigendamo gake. 

Yagize ati “Abakobwa benshi bumva ko niba akunze umuntu bagomba guhita bashakana kandi si byo, mu gihe ukunze umuntu mubigendamo gake byazavamo gushakana bikaba byiza cyane.” 

“Ntabwo azahinduka kuko mwabanye” 

Mu bandi bantu nagiye mvugana nabo, bavuze ko iyo barebye abana b’abakobwa b’uyu munsi basanga hari inama nyinshi z’ubuzima bakeneye kugira ngo ejo habo hazarusheho kuba heza kandi ntibazicuze. 

Umwe yavuze ko hari ikosa abakobwa bari mu myaka 20 bakora, aho bumva ko ibibi babona ku musore bakundana bizakosoka nibamara kubana. 

Ati “Niba agira umujinya, abeshya cyangwa se atakwizera ntuzatekereze ko bizahinduka nimumara kubana. Niba umukunda mwakire uko ariko ntiwitege ko azahinduka.” 

Undi yagize ati “Niba utamukunda, ntuzatekereze ko uzamukunda nimumara gushakana kandi ntuzashake kuko utwite ahubwo uzashake kuko wabonye umuntu ukwiriye.” 

“Imyaka nk’iyo ni imyaka abantu benshi baba bumva bakubwira icyo ugomba kuba cyo ariko ba wowe, ihe intego kandi uharanire kuyigeraho.” 

IGIHE 

INKURU NZIZA 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *