Burundi: Mitima Joseph ushinjwa kwica abantu umunani yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi.

Mitima Joseph w’imyaka 63 NI Uwo muri Komine Bugabira mu Majyaruguru y’u Burundi yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Kirundo ahamwa n’icyaha cyo kwica abantu 8.

Uwo mugabo bivugwa ko ari umupfumu, yafashwe tariki 11 Werurwe 2021 nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zisatse iwe ku musozi witwa Ruhehe zikahasanga uduhanga tw’abantu bapfuye.

Urubanza rwe rwamaze iminsi ibiri kuva tariki 15 – 16 Werurwe 2021. Mitima yaburanye yemera ibyaha aregwa.

Mitima Joseph yaciwe indishyi z’akababaro ku bantu bamaze kumenyekana ko yishe, akazatanga miliyoni 55 z’amafaranga y’u Burundi.

Ntihazwi umubare nyakuri w’abantu uriya mugabo w’umupfumu yaba yarishe.

Urukiko Rukuru rwa Kirundo rwanahannye abanda bagabo bahamwe n’ubufatanyacyaha muri buriya bwicanyi, Banzira Gordien yahamwe n’icyaha cyo gufasha Mitima kwica umugore we Mukagakwaya Josepha, ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Muri urwo rubanza kandi, abandi bantu batanu bahanishijwe gupfungwa imyaka 2 kubera gukoresha impapuro mpimbano.

Abamenyekanye ko bishwe na Mitima:

Sindayigaya Nestor alias Gikona (Umusirikare): Umuryango we wasubijwe inzu iri mu Ruhehe, ni yo Mitima Joseph yabagamo n’indishi y’akababaro ya miliyoni 20 z’amafaranga y’u Burundi zizatangwa na Mitima Joseph

Mpawenimana Stanislas: Umuryango we uzasubizwa imodoka Voiture TI H 8102 A, unahabwe indishyi y’akababaro ya miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Burundi, azatangwa na Mitima Joseph.

Nemeyimana Hamdoun: Umuryango we wasubijwe Moto yatwawe na Mitima Joseph ifite pulaki E 8763 A, uzahabwa indishyi ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Burundi azatangwa na Mitima Joseph

Mukagakwaya Josepha: Umuryango we uzahabwa imiliyoni 10 z’indishyi y’akababaro. Azatangwa na Mitima Joseph afatanyije na Banzira Gedeon (umugabo wa Nyakwigendera).

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko imiryango yabuze abantu babo yashimishijwe n’imikirize y’urubanza.

Evelyne Hazigamimana wari umugore w’umusirikare Sindayigaya Nestor, yagize ati: “Nshimye ko bansubije inzu yacu, ariko nari gushima cyane anyeretse aho yashyize umugabo wanjye n’umwana wanjye kuko bari kumwe bose kandi kuva icyo gihe sindongera kubabona.”

Mitima Joseph yishe umusirikare witwa Sindayigaya Nestor agiye kumwishyuza amafaranga y’inzu ye yabagamo, nyuma yo kumwica inzu ayiyandikishaho.

Iyo nzu ni yo yatumye afatwa kuko umugore wa nyakwigendera (uwo musirikare) yagiye kuregera Urukiko asaba guhabwa iyo nzu nk’uko byavugiwe mu rubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *