Umugabo wari wasezeranye n’umugore we, yivuganye umugeni we n’abandi bantu batatu ku munsi w’ubukwe bwe

Umugabo w’Umunya-Thailand ukina imikino ngororangingo y’abafite ubumuga, wabaye umusirikare, yishe arashe umugeni we n’abandi bantu batatu, na we ariyahura, ku munsi w’ubukwe bwe. 

Uwo mugabo witwa Chaturong Suksuk w’myaka 29, yashyingiranywe na Kanchana Pachunthuek wari ufite imyaka 44, ku wa Gatandatu mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand. 

Amakuru avuga ko uwo mugabo yavuye mu birori by’ubukwe mu buryo butunguranye asubirayo yitwaje imbunda, arasa umugore we, nyirabukwe wari ufite imyaka 62 n’undi mugore w’imyaka 38 uvukana n’umugore we. 

Polisi yabwiye BBC ko Chaturong yari yasinze cyane icyo gihe ariko ko icyamuteye gukora ibyo kitaramenyekana. 

Polisi yongeyeho ko iyo mbunda n’amasasu yabiguze mu mwaka ushize mu buryo bukurikije amategeko. 

Ibitangazamakuru byo muri Thailand byavuze ko uwo mugabo n’umugore we batonganye muri ibyo birori kandi ko Chaturong yumvaga afite ipfunwe kubera intera ndende y’imyaka iri hagati ye n’umugore we Kanchana. 

Gusa polisi yavuze ko ibyo ari ibivugwa n’abantu yongeraho ko yakusanyije ibimenyetso kandi ko yiteze gutanga umucyo kuri iyi dosiye vuba aha. 

Chaturong na Kanchana bari bamaze imyaka itatu babana mbere yuko basezerana nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Thailand.
Uyu mugabo yaherukaga kwegukana umudali wa feza mu koga mu mikino y’ababana n’ubumuga y’ibihugu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya, yabereye muri Indonesia mu mwaka ushize. 

Byemezwa ko yari ari no ku rutonde rw’abazarushanwa mu mikino y’isi y’abafite ubumuga izabera muri Thailand mu kwezi gutaha. 

Yacitse ukuguru kwe kw’iburyo ubwo yari ari mu kazi mu mutwe witwara gisirikare ukorera ku butaka, ucunga umutekano ku mipaka ya Thailand. 

Nubwo kurasa ku mbaga y’abantu bidakunze kubaho muri Thailand, gutunga imbunda byo ni ikintu gisanzwe muri iki gihugu. 

Mu kwezi gushize, abantu batatu bishwe barasiwe mu iduka rinini rijyamo abifite ryo mu murwa mukuru Bangkok. 

No mu Kwakira kw’umwaka ushize, uwahoze ari umupolisi yishe abantu 37, barimo n’abana, mu gitero gikoreshejwe imbunda n’icyuma, ku ishuri ry’incuke ryo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Thailand. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *