Mu karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’Umugabo wasanze umugore we aryamanye n’undi musore bari mu nzu y’uwo musore, uwo mugabo yigira inama yo kubakingirana.
Byabereye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza aho umugabo yagiye mu kazi asanzwe akora ko kwigisha (ni Umwarimu) noneho abaturanyi be bamuhamagara bamubwira ngo aze arebe umugore we aho aryamanye n’umusore mu nzu y’uwo musore.
Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko uwo mugabo akihagera kubyakira byamunaniye.
Yagize ati “Uwo mugabo w’umwarimu yafashe umuhoro ngo abateme, bamugira inama yo kutabikora cyakora ashyira ingufuri inyuma arabafungirana.”
Amakuru avuga ko uwo musore akimara kumenya ko yakingiranywe mu nzu, yacishihe ferabeto mu rugi (nta grillage iriho) yica iyo ngufuri maze bariruka (umusore n’umugore).
Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabwiye kiriya gitangazamakuru ko nyuma y’uko umugabo ashyize ingufuri ku rugi yihutiye kujya kubibwira iwabo w’umusore.
Yagize ati “Se na nyina b’uwo musore baraje bose babicaza hamwe maze uwo musore abazwa niba yasambanye n’uwo mugore arabihakana, gusa uwo mugore we yemeye ko yasambanye n’uwo musore.”
Abatuye muri kariya gace bakomeje bavuga ko gusambana k’uwo mugore n’uwo musore bitabaye ubwa mbere bisanzwe bibaho, ahubwo ari uko ari ubwa mbere bigiye hanze hakanabaho ibimenyetso bigaragara kuko umugore yigeze guta urugo, asanga umusore mu mujyi wa Kigali, kuko ariho yakoreraga akazi k’ubumotari.
Gusa umugore yaragarutse umugabo aramwakira kubera abana bane bafitanye, kandi bashakanye byemewe n’amategeko.
RIB yamenyeshejwe ibyabaye, gusa ntiyabyinjiramo kuko uwo mugabo atatanze ikirego kandi ibyaha nk’ibi bidakurikiranwa ntawatanze ikirego.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.