Umugore aravuga ko Pasiteri Theogene yamubeshye ko agiye kumusengera mu butayu, akamutera inda none kuri ubu akaba yarihakanye umwana. Video

Umugore witwa Cyuzuzo Marie Louise aravuga ko umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, Nibishaka Théogène, yagiye kumusengera kubera ikibazo yari afite muri iyo minsi, akamusaba ko baryamana kugira ngo akire, bikarangira amuteye inda ariko nyuma akayihakana.   

Uyu mugore w’imyaka 30 utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, aganira na Urugendo Online Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko mbere hose atari asanzwe azi uyu muvugabutumwa, ahubwo ngo yamumenye ari uko inshuti ye imujyanye aho yasengeraga bikaba ngombwa ko afata nimero ye akazamuhamagara akamubwira, akaza akamusengera.  

Avuga ko kuri uwo munsi akijya gusenga bwa mbere, bahageze bakahasanga abantu benshi baje gusenga, ariko ngo uyu mupasiteri byasabaga ko amuganiriza ku kibazo cye, undi akamubwira ko uwo munsi akazi kabaye kenshi agomba gufata nimero ye akazamuhamagara bagahura nyuma akaza akamusengera ari wenyine.  

Uyu mugore ngo yarabyemeye, acyura nimero kugira ngo azabone uko amuhamagara. 

Cyuzuzo yakomeje avuga ko igihe cyageze akamuhamagara ngo ajye kumusengera, ndetse kuri uwo munsi niwe wamutegeye moto, amusanga basengeraga, akihagera yahise atangira kumuganiriza, abwira uyu uvuga ko ari umuhanuzi w’Imana ko yumva ababara ku myanya ye y’ibanga kandi ngo yumvaga hamurya koko.   

Theogene acyumva ari ibi yahise amuhagurutsa ngo bajye kwicara inyuma y’ahantu bari bicaye (Hari igihuru), ahita amusaba ko kugira ngo amusengere aramukora ahantu hari uburwayi (ku myanya y’ibanga ye).  

Uyu mugore avuga ko Theogene yahise atangira kumukorakoraho, ndetse ahita amubwira ngo ahume, undi agihuma uyu mupasiteri yahise akuramo imyenda ngo birangira baryamanye.  

Yakomeje abwira umunyamakuru ko agihumuka nawe atamenye uko byagenze asanga barangije gukora iyo mibonano mpuzabitsina, ndetse ngo yanze kumuhakanira kuko yari umukozi w’Imana kandi yari yabanje kumubwira ko Imana yamweretse ko agomba kuzamugira umugore bityo yanga kumuhatiriza.  

Uyu mugore avuga ko kuva ubwo ahangayikishijwe no kuba Nibishaka Theogene yaramuteye inda, ndetse akaba atamwitaho kandi barabyaranye umwana w’umuhungu, kuri ubu amaze kugira amezi abiri.  

Cyuzuzo kandi yavuze ko uretse ibi byose ni uko uyu mugabo amwihakana kandi ubuzima bwe bwaragiye mu kaga, bityo ngo icyo ashaka ni uko uyu mugabo yabimenya akajya atanga indezo kuko yabyaye nubwo aba yerekanye ko adashaka kubyumva.  

Nibishaka Theogene yigeze gutabwa muri yombi ku wa 28 Ukuboza 2023, akekwaho ibyaha byo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha, kuri YouTube yitwa Umusaraba Tv, mu gihe yarekuwe ku wa 12 Gashyantare 2024, aho yatangiye gukurikiranwa adafunzwe.  

Reba ikiganiro cyose uyu mugore yagiranye n’umunyamakuru 

INKURU NZIZA 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bindi bisobanuro twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *