Umugore wavuze ko ubukwe yakoze ari nka ‘anniversaire’ yasobanuye ikintu gikomeye cyabaye intandaro y’ibyabaye.

Akayezu Odette utuye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, uherutse gutangaza ko ubukwe yakoze abufata nk’ibirori byo kwizihiza ‘anniversaire’ (isabukuru) y’amavuko, yasobanuye ko ataciye inyuma uwari umugabo we, Muhima Michel.

Mu gitondo cya kare tariki ya 13 Ukuboza 2021 ni bwo Muhima utari waraye mu rugo yatabaje abaturanyi n’abashinzwe umutekano, abamenyesha ko afashe umugabo witwa Simeon aryamanye na Akayezu mu cyumba bararamo.

Muhima mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uwo munsi, yasobanuye ko yari yaraye acumbitse kubera ko ngo Akayezu yari yamubujije gutaha saa tanu z’ijoro kuko urugo rwabo atari ‘lodge’, yabirengaho bagaserera.

Uyu mugabo yavuze ko yagize amakenga, azindukira muri uru rugo mu gitondo kare kare, asanga umugore aryamanye na Simeon bivugwa ko ari umunyamafaranga usanzwe ari Enjenyeri mu bwubatsi.

Icyo gihe Simeon yabajijwe impamvu ari mu rugo rw’undi mugabo muri ayo masaha, asubiza ko yari azanye umuti, Akayezu abajijwe impamvu yaciye inyuma umugabo kandi baherutse gukora ubukwe vuba, yasubije ati:

“Biriya mbifata nka anniversaire yabaye, ni anniversaire! Ateka imitwe gusa, sha! Abagabo b’i Kigali, abesikoro gusa. Njye mfite uburenganzira bwo kugendana n’abantu numva nshaka kuko ndi mu gihugu cy’amahoro. Si byo? Ntabwo ndi umusazi ukora ibyo ntatekereje”.

Akayezu yasobanuriye BTN TV ko we na Muhima basanzwe bafitanye ibibazo, birimo kuba bakimara gushakana ngo yaramenye ko umugabo yigeze kubana n’abagore bagera kuri batanu, barimo n’abamuhekeye.

Ikindi gikomeye avuga ko cyabaye intandaro y’ibyabaye tariki ya 13 Ukuboza, ngo ni uko Muhima yashatse ko imitungo yamusanganye n’abana babiri (umugabo yasanganye umugore) irimo inzu babamo imwandikwaho, ikagurishwa cyangwa igatangwaho ingwate muri banki, ariko we akabyanga.

Ngo yaramubwiye ati: “Rero Mike, iyi nzu n’ubwo tuyituyemo njyewe ku giti cyanjye mba numva ari iy’abana, twagashatse ibindi byacu. Ni ho umwuka mubi waturutse, kutamwegurira ibintu nk’umugabo ngo abimanajinge (abigenzure)”.

Akayezu avuga ko Muhima wari warakajwe n’uko yari yanze ko iyi mitungo igwatirizwa tariki ya 12 Ukuboza yamusabye telefone igezweho (smartphone) kugira ngo ayirirwane, ariko arabyanga.

Ngo byageze saa tanu z’ijoro, uyu mugabo ageze ku marembo y’urugo, akata imodoka asubira iyo yari avuye ajya kurarayo, aho kwinjira mu nzu.

Uyu mugore avuga ko byageze saa kumi z’urukerera rwo ku wa 13 Ukuboza akiri maso, ngo ubwo ni bwo yahamagaye Simeon ngo aze amubwire ikibazo yagize.

Enjenyeri wabanje kubyanga, ngo yahageze saa kumi n’igice, mu gihe bari mu cyumba cy’uruganiriro asobanurirwa imiterere y’ikibazo, Muhima arinjira.

Akayezu yavuze ko Muhima akigera mu nzu, yasabye Simeon guhunga kugira ngo hataba imirwano, ni bwo ngo Enjenyeri yahungiye mu cyumba umugore n’umugabo bararamo, arifungirana kugeza ubwo abaturanyi bahageraga bakamusaba gusohoka.

Ati: “Simeon yakase hano ku ntebe [yerekana muri salon], Mike ahinguka hano mu muryango. Simeon yirukanka ajya mu cyumba afunga, Mike yari ageze ku muryango ariko asanga Simeon yarangije gushyiramo urufunguzo”.

Akayezu na Muhima ntibigeze basezeranira imbere y’amategeko. Uyu mugore avuga ko aba bana babiri ari imfubyi yasigiwe, akaba ari bo abaraho iyi mitungo umugabo yamusanganye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *