Noneho Katerina umugore wa Bruce Melodie nabibona harashya! Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaye yiherereye asomana n’umugore w’ikizungerezi none bikomeje guteza uruntu runtu.
Icyamamare muri muzika nyarwanda ndetse n’Afurika Itahiwacu Bruce wamamaye cyane ku izina rya Bruce Melodie ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucaracara amashusho ye ari mu modoka asomana n’umugore w’ikimero aho bamwe bagaragaje umugore we nabibona biramubabaza.
Reba amashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga unyuze hano
Mu yandi makuru agezweho mu myidagaduro, Abantu batandukanye bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, bahataniye ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards uyu mwaka bigiye gutangwa.
Ibi bihembo bizatangwa mu ntangiro z’ukwezi gutaha, mu rwego rwo gushimira abanyamuziki n’abakora mu zindi nzego zitandukanye zerekeye imyidagaduro bitwaye neza. Ibi bihembo bitangwa buri mwaka; kuri iyi nshuro abari guhatana bashyizwe mu byiciro 50.
Muri ibi byiciro harimo icya ‘Best Male Artist’ gihatanyemo Chriss Eazy, Bruce Melodie, Danny Nanone, Juno Kizigenza, Christopher na Kenny Sol. kandi kandi icya ‘Best Female Artist’ kirimo abahanzikazi nka Bwiza, Ariel Wayz, Marina, Vestine na Dorcas ndetse na Alyn Sano.
Mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka harimo ‘Igitangaza’ ya Juno Kizigenza, Bruce Melodie na Kenny Sol, ‘Fou de Toi’ ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana, ‘Funga Macho’ ya Bruce Melodie, ‘Bana’ ya Shaffy na Chriss Eazy na ‘Comfirm’ ya Danny Nanone.
Rocky Kirabiranya ahatanye na bagenzi be barimo Junior Giti, B Da Great, Simba Gaheza, Senior, Didier na VJ Fils; mu cyiciro cy’umusobanuzi mwiza w’umwaka.
Gutanga ibi bihembo byaherukaga umwaka ushize aho byabaye ku munsi abakristu bizizaho Noheli ku wa 25 Ukuboza 2022, bibera ahitwa Cayenne Resort i Kimironko. Icyo gihe abitabiriye basabwe kuza bambaye imyambaro y’umweru.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.