Tuyishimire Angelique ukinira ikipe y’abagore yo mu Cyiciro cya Kabiri, Youvia WFC, yavuye muri koma (coma) ku wa Mbere nyuma yo kuyimaramo iminsi itatu, ariko kugeza ubu ntabwo aratangira kuvuga.
Kujya muri koma kwa Tuyishimire byabaye ubwo Youvia WFC yari imaze kubura itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere itsinzwe na Kayonza WFC mu mukino wa ½ wabaye ku wa 12 Gashyantare 2022. Kayonza WFC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 6-4.
Youvia WFC yari yaritwaye neza mu mikino yabanje, itsinda icyenda, inganya umwe ariko ntibyari bihagije ngo ibone itike yo kujya mu Cyiciro cya Mbere.
Tuyishimire si we mukinnyi wenyine wahungabanyijwe no gutsindwa kwa Youvia WFC.
Abandi bakinnyi bahungabanye ni Dukuzumuremyi Marie Claire, Muhayimpundu Ratif na Umutoni Uwase Denyse nubwo bo batagiye muri koma nka Tuyishimire.
Umuyobozi w’Ikipe ya Youvia WFC, Ndarama Marc, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko Tuyishimire yamaze kuva muri koma, ariko ataratangira kuvuga.
Ati: “Ntabwo akiri muri koma. Yagiyemo ku wa Gatandatu ayivamo ku wa Mbere. Ubu yaratashye, kuva ku wa Kane ari mu rugo”.
Yakomeje agira ati: “Gusa ntabwo aratangira kuvuga ariko na byo biri kugenda biza. Ariko arandika ku buryo ashatse ko muvugana mwabikora mu nyandiko”.
Ndarama yakomeje asobanura ko uyu mukinnyi yavanywe mu kibuga ari ku cyuma kimwongerera umwuka, umutima utera cyane gusa bikaza kugenda bikira.
Ku byerekeranye no kuganiriza abakinnyi mbere y’imikino ikomeye nk’iyi kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi, Ndarama yavuze ko bari babaganirije ko bakwiye kwakira ibiza kuba kuko bari batsinzwe umukino ubanza.
“Nk’umukino ubanza, twari twatsinzwe ibitego bine. Kubaganiriza tubabwira ko bavamo byari ibintu tugarukaho cyane. Bari babizi, twabigarukagaho cyane ko byose bishoboka yaba gutsinda cyangwa se kuba bitanagenda neza”.
Yongeyeho ko kuba ikipe ya Youvia WFC yarageze mu minota ya 80 yishyuye ibitego bine ikaza gutsindwa bibiri bikarangira igiteranyo ari ibitego 6-4 itsindiweho, byagira ingaruka nk’iriya ku muntu uwo ari we wese.
Indi kipe yatsindiye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagore mu mwaka utaha w’imikino ni IPM WFC yatsinze AS Kabuye ibitego 3-1 mu mikino ibiri (0-1, 2-1).
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg