“Umukunzi wanjye muherekeza no mu bwiherero!” Umuhanzi Harmonize yaciye igikuba nyuma y’ibidasanzwe ari gukorera umukunzi we yasimbuje umunyarwandakazi Yolo The Queen

Umuhanzi Harmonize wo mu gihugu cya Tanzania yaciye igikuba nyuma yo gutangaza ko iyo umukunzi we ‘Poshy’  ashaka kujya mu bwiherero amuherekeza bakajyana kabone niyo yaba ari mukazi. 

Uyu muhanzi wubatse izina muri muzika ya Afurika y’Iburasirazuba yahamije ko aho umukunzi we yajyaho ashaka kwiherera yamuherekeza. 

Nkuko yabigaragaje mu mashusho yanyujije kuri Konti ye ya Instagram [Story], uyu muhanzi ashimangira urwo akunda umukunzi we Poshy uri mu bakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, akaba ari we bari kumwe muri iyi minsi. 

Muri ayo mashusho Harmonize yagize ati:”Umugore mwiza udasanzwe nabonye kuri iyi Si.Kumuherekeza kuri Toilet [Mu bwiherero] ni ibisanzwe kuri ubu.Ntabwo mwizera.Nawe si mwizera”. 

Ni nyuma yuko mbere y’aho gato, Harmonize yagaragaye mu mashusho ari gufungira uyu mukunzi we umusatsi. 

Muri aya mashusho, uyu musore yabajije Poshy icyo yamuhemba kubera urukundo amukunda n’imbaraga aba yashyizeho. 

Uyu mukobwa yanze ku musubiza cyakora agaragaza ko amwishimira.Urukundo rwa Harmonize rwaje nyuma yo gutandukana n’abandi bakobwa batandukanye no kuva mu Rwanda akabeshya Yolo ko amukunda. 

Uyu muhanzi yavuze aya magambo ashaka kugaragaza urukundo akunda uyu mwari ndetse no kwishongora ku bandi bantu abereka ko afite umukunzi afuhira cyane. 

Mu minsi ishize Harmonize yatangaje ko ashobora kurongora Poshyqueen  nyuma y’igihe ahishuye ko yihebeye Yolo the Queen. 

Ni nyuma y’iminsi banugwanugwa mu rukundo, aho Harmonize yagaragarije amarangamutima Poshyqueen, atangaza ko ashobora kumurongora, bitungura benshi bamukekaga mu rukundo na Yolo the Queen. 

Mu butumwa yatambukije kuri Instagram bwaje buherekeje amashusho amugaragaza we n’uyu mukobwa bari kuryoshya mu bwato, yavuze ko bimukundiye yamwifashisha mu mashusho y’indirimbo nshya cyangwa akamurongora. 

Yagize ati “Uyu munsi ndi kumwe n’umuntu uri kuvugwa cyane muri Tanzania yose Poshyqueeen. Mwirengagize iyo ndirimbo turi kumva. Namushyira mu mashusho y’imwe mu ndirimbo zanjye cyangwa murongore?”. 

Mu bitekerezo birenga ibihumbi bine abantu batanze kuri ayo mashusho, benshi muri bo babwiraga uyu muhanzi ko akwiye gushaka umukobwa umwe babana, akava mu byo guhora akorakora abakobwa bose bahuye. 

Abandi bamubwiraga ko baberanye kandi ko bakubaka umuryango mwiza. 

Si ubwa mbere Harmonize asezeranyije umukobwa kumurongora, kuko mu 2023 yatangaje ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda, akagura inzu i Kigali ubundi akabana na Yolo the Queen. 

INKURU NZIZA 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *