Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine yakomoje ku bunyamaswa bw’Interahamwe yamukoreye

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine yakomoje ku bunyamaswa bw’Interahamwe yabonesheje amaso ubwo yari afite imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 08 Mata 2024, yavuze ko hari Interahamwe yitwaga Bosco yamukubise umugeri mu gatuza inamugera umuhoro igihe kumwica, ashima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho. 

Yanasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guharanira ko kubaho kwabo kuba uk’umumaro. 

Ati ‘‘Ndibuka ngera kuri bariyeri yuhuyeho Interahamwe, nari umwana muto mfite imyaka itanu hafi itandatu, nari njye nyine, mama yaragiye ukwe, basaza banjye na bo barajyanye na papa ukwabo i Nyanza ya Butare. Njye nari ku Kabeza, maze Interahamwe yitwaga Bosco inkubita umugeri mu gatuza.’’ 

‘‘Ndabyibuka ko yari yambaye ‘Bottines’ za gisirikare amponyora nk’uhonyora ikinyenzi, maze afata umuhoro arawuzamura ati ‘Ni wowe wari usigaye muri Kabeza, …’. Hashimwe Nyagasani watwongereye iminsi yo kubaho kandi reka kubaho kwacu kube uk’umumaro.’’ 

Isheja atanze ubu butumwa nyuma y’ubundi aherutse gutangira mu kiganiro ngarukakwezi cyashyiriweho gukomeza gufasha umuryango no kugira uruhare mu gukemura ibibazo biwugarije, Kigali Family Night. 

Icyo gihe yavuze ko uburyo iwabo bari babayeho neza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Se yari umuganga, gusa nyuma yo kwicwa kwe (Se) abasigaye bo mu muryango we banyura mu buzima bushariye. 

Ati ‘‘Icyo gihe rero mama wanjye Madamu Dogiteri urabyibaza, kuko muri ‘weekend’ twajyaga kwa Lando mu byicungo, gusohoka, urabyumva ubwo buzima twari dufite mbere. Jenoside ikirangira, kugira ngo tubashe kurya mama agasuka inweri […] yari Madamu Dogiteri.’’ 

Isheja Butera Sandrine yongeyeho ko ubwo buzima yanyuzemo we n’umuryango we bwamwigishije guca bugufi ku buryo adashobora kwitwaza ubwamamare afite ngo abe yakwitwara mu buryo budahwitse. 

Yakomeje agira ati ‘‘Ikindi kubera ko turi muri iyi myaka 30 y’inyongezo, nafashe igihe cyo kwibaza impamvu ndiho. Impamvu umuganga agenda njye ngasigara […] umuganga washoboraga kuvura abantu bagakira. Menya ko cyangwa nibwira ko kubaho kwanjye bigomba kugira akamaro.’’ 

Se wa Isheja Butera Sandrine si we wo mu muryango we gusa wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko harimo na sekuru, nyirasenge witwaga Adidja Butera n’abandi. 

IGIHE

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *