Umupfumu Rutangarwamaboko yasobanuye impamvu ishingiye ku muco iri mu byatumye mu Rwanda hatera inzara

Umushakashatsi ku buzima bushingiye ku muco akaba n’umupfumu, Nzayisenga Modeste uzwi nka Muganga Rutangarwamaboko yasobanuye ko kimwe mu bintu byateje ikibazo cy’ihenda ry’ibiribwa bigahangayikisha abaturage mu Rwanda, ari ugutandukira mu muco gakondo.  

Rutangarwamaboko yavuze ko mu Rwanda haterwaga ibiti bifite ibisobanuro bikomeye ku mibereyeho y’Abanyarwanda kandi byatumaga ubutaka burumbuka, imbuto butewemo zigatanga umusaruro mwiza. 

Rutangarwamaboko yabwiye The New Times ko kuri ubu mu bushakashatsi bakora, basanga hari ikibazo cy’umwero muke. Hari ikibazo cy’inzara, hari ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere.  

Ati “Urabona biri no mu bituma ibiciro bizamuka umunsi ku munsi, abantu ntibafite ibisubizo, isi yose ntifite ibisubizo. Baravuga ngo reka barebe ko bakora ibi n’ibi, barebe ko bagarura ikirere mu buryo bwacyo, kikanga kikatubera nabi ariko twagaruka tukareba uko abakurambere bacu babagaho.” 

“Babanaga n’isanzure, ugasanga mu buryo bwabo bafite ibiti, imiti n’imbuto zabo zaba iza gihanga bakoreshaga, zikanabana neza n’ikirere, bakagira n’uko bajya kubireberaho uko ikirere kizaba kimeze cyangwa kizamera mu gihe kiri imbere.” 

“Umunsi wa none igituma ubutaka butera ku misozi, Leta ikaba yarisamye yasandaye, tukibuka ibitekereko twasheshe [Ariko nanone nta gihe gitinda cyo gukora ibyiza] n’ubu agahenge dufite ni ibiti Leta yashyizeho ngo abantu batere ibiti.”  

Icyakora Rutangarwamaboko yavuze ko ibiti Bihari bidakwiriye kuko birumbya ubutaka, ati “Ariko nabwo abantu baza gusanga barimo baratera ibiti bidakwiriye, uwatera bya bindi bya gihanga ko ushobora gusanga ari byo bifite umumaro cyane.” 

Ibiti bya Gihanga uyu muganga Rutangarwamaboko yifuza ko byaterwa mu Rwanda harimo Umuko, umuvumu, umusave n’ikimera cy’ubwishywa. Arasaba kandi ko haterwa imbuto gakondo zirimo amasaka, inzuzi, isogi n’uburo.  

Arahamya ko ubuzima bw’igihugu bwaba bwiza, kikagera ku iterambere rirambye mu gihe cyashingira ku muco. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *