Umusifuzi wigeze gusifurira Rayon Sports na Mamelodi Sundowns yakoreye ibara mu mukino w’igikombe cya Afurika

Umusifuzi w’Umunya-Zambia Janny Sikazwe wigeze gusifura umukino wa Rayon Sports na Mamelodi Sundowns, n’abari bamwungirije, bose bavuye mu kibuga baherekejwe n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko yasoje umukino inshuro ebyiri iminota 90 itaragera ubwo Mali yatsindaga Tunisia igitego 1-0 mu Itsinda F.

Muri uyu mukino wabereye i Limbé kuri uyu wa Gatatu, Mali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ibrahima Koné kuri penaliti yo ku munota wa 48 ubwo Ellyes Skhiri yakoraga umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 74, Tunisia yahawe penaliti ubwo Moussa Djenepo yakoraga umupira wari utewe na Wahbi Khazri ari mu rubuga rw’amahina, ariko uyu Kapiteni wa Tunisia ayiteye ikurwamo na Ibrahima Mounkoro.

Benshi batunguwe no kubona ku munota wa 85, umusifuzi Janny Sikazwe yemeza ko umukino urangiye, ariko asanga yibeshye, yongera gutangiza umukino.

Nyuma y’iminota ibiri, yatanze ikarita itukura itavugwaho rumwe kuri rutahizamu wa Mali, El Bilal Touré, ashinjwa gukinira nabi myugariro wa Tunisia.

Byabaye ngombwa ko umusifuzi Sikazwe ajya kwitabaza amashusho ya VAR, ariko ntiyahindura icyemezo yari yafashe.

Ku munota wa 89 n’amasegonda 43, yongeye kuvuga ko uyu mukino wo mu Itsinda F urangiye ndetse abakinnyi ba Mali bahise bajya kwishimana n’abafana babo.

Ibi byateye uburakari umutoza wa Tunisia, Mondher Kebaier, n’ikipe ngari bakorana, bahise bajya mu kibuga kuburanya Janny Sikazwe.

Abashinzwe umutekano bahise binjira mu kibuga, bakumira abatoza ba Tunisia baburanyaga umusifuzi bamubwira ko batiyumvisha ibyo ashingiyeho asoza umukino habura amasegonda 20 ndetse nta minota y’inyongera ishyizweho.

Habaye inama nto yemeje ko amakipe asubira mu kibuga, Sikazwe akaba umusifuzi wa kane mu masonga 20 yari asigaye n’iminota ibiri y’inyongera, ariko abakinnyi ba Tunisia banga kujya mu kibuga.

Sikazwe arazwi hano mu Rwanda kuko muri 2018 yasifuye umukino wa CAF Champions league Rayon Sports yanganyirijemo na Mamelodi Sundowns 0-0 kuri Stade Amahoro.

Muri uwo mwaka uyu musifuzi yahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru na CAF ashinjwa kurya ruswa mu mukino Esperance de Tunis yo muri Tunisia yatsinzemo Primeiro do Agosto yo muri Angola ibitego 4-2, gusa birangira ibihano yari yahawe bikuweho na FIFA.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *