Biravugwa ko umusirikare w’icyo gihugu w’ipeti rya Private (Pte), Ronald Arinda yafashwe n’abakozi b’inzego z’umutekano z’ u Rwanda ku Cyumweru ku gicamunsi kuwa 28 Ugushyingo ubwo yari ahitwa Omukiyovu hafi n’umupaka.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Flavia Byekwaso, niwe wemeje aya makuru.
Ikinyamakuru Daily Monitor kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo cyatangaje ko Arinda w’imyaka 23 yari mu kibari, ajya iwabo hitwa Muguli B, Kakyerere mu Mujyi muto witwa Ryakarimira mu Karere ka Kabale.
Uyu musirikare bivugwa ko ari uwo mu ngabo zidasanzwe za Uganda, (SFC) zishinzwe kurinda abayobozi bakuru barimo Museveni, yari mu kibari nyuma yo gusoza amasomo yo gukoresha ibifaru.
Ubuyobozi bwo mu gace uyu musirikare asanzwe atuyemo buvuga ko ako gace kari hafi n’umupaka w’ u Rwanda.
Meya wa Ryakarimira, Enock Kazooba, yavuze ko Arinda yabuze mu buryo budasobanutse.
Yagize ati: “Uriya musirikare washimuswe n’abashinzwe umutekano bo mu Rwanda banyuze mu bantu babaha amakuru baba hakurya y’umupaka”.
“Bamubwiye ko bafite inka bagurisha, ubwo bari barimo kuvugana, abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahise bahagera, baramushimuta”.
“Ntabwo tuzi impamvu yabyo kandi dufite impungenege ku buzima bwe”.
Uyu mugabo utavuze uko yamenye aya makuru, yemeje ko ubwo Arinda yafatwaga, yari afite ikarita y’akazi na kopi y’ikibari yari yahawe.
Yakomeje agira ati: “Umwe mu Banya-Uganda ukekwaho kuba yaragize uruhare mu gushimuta uyu musirikare wa UPDF yafahswe kugira ngo ahatwe ibibazo”.
Bamwe mu bo mu muryango wa Arinda Ronald, babwiye abo mu nzego z’umutekano ko mwenewabo yashakaga inka zo kugura ngo azazitangeho inkwano kuko arimo kwitegrura ubukwe.
Umwe mu bayobozi mu Karere ka Kabale, Godfrey Nyakahuma, yatangaje ko yamaze kohereza aya makuru ku bivugwa ku ishimutwa ry’uyu musirikare i Kampala ngo bagire icyo babikoraho.
Yagize ati: “Nibyo koko umusirikare wacu wa UPDF yashimuswe n’abashinzwe umutekano b’ u Rwanda ahitwa Omukiyovu. Natanze raporo ku biro binkuriye i Kampala ngo bite kuri iki kibazo”.
Abajijwe kuri ayo makuru, Gen Flavia Byekwaso, kuri uyu wa Mbere yavuze ngo “Nibyo koko umisirikare wa UPDF ukora muri SFC yafashwe n’abakora mu nzego z’umutekano b’ u Rwanda ubwo yari ari mu kibari. Iki kibazo kizakemurwa n’inzego nkuru mu gihugu”.
Kugeza ubu (Ubwo twandikaga iyi nkuru) uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri aya makuru.
Hagati aho si ubwa mbere Uganda ivuga ko umusirikare wayo yafashwe n’u Rwanda byumvikana ko ari nk’akarengane yakorewe gusa nyuma bikaza kugaragara ko atari uko biri.
Muri Kamena 2021, Pte Baruku Muhuba wo muri Burigade ya 35 ikorera mu Karere ka Kisoro, yari kuri paturuye yinjira mu Rwanda mu byagaragaye ko atari yamenye ko yarenze umupaka.
Yarafashwe ariko nyuma aza kurekurwa n’ubwo Uganda yari yatangaje ko yashimuswe ubwo yari agiye kwihagarika.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/IF0iRpc-ltw
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y
https://youtu.be/IbN1W0eOHqk
https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA
https://youtu.be/wD1JUJTenqk
https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com