Umujinya w’umuranduranzuzi Umusirikare yirasira umukunzi we ku karubanda nyuma yo kumuterera ivi undi akabyanga kandi yaramutanzeho akayabo k’amafaranga yo kumurihira ishuri no kumufasha mu buzima busanzwe.
Ni kenshi humvikana abantu babengewe ku karubanda, ibintu bishobora gutuma umwe atekereza nabi cyane iyo hari amafaranga yagutanzeho nk’uko umusirikare wo muri Nigeria yaruhiye umukobwa yakundaga akamuha amafaranga menshi azi ko bazabana bikarangira amurashe.
Mu nkuru zibabaje ziri kuvugwa hirya no hino muri Nigeria, ni uburyo umusirikare yishe umukunzi we amurashe.
Ni nyuma y’aho bari bamaze imyaka 4 yose bakundana, amafaranga umusirikare yabonaga yose yayahaga uyu mukobwa akishyura ishuri akanatunga barumuna be kuko yari yaramaze kwizera ko azamubera umugore w’ubuziraherezo.
Mu nkuru ya Noovell itatanganje amazina y’aba bombi, ivuga ko uyu musore w’umusirikare yishyuriye Kaminuza umukobwa, akanamuha n’andi mafaranga ku ruhande amufasha imibereho ya buri munsi kugira ngo atazandagara kandi afite umukunzi umukunda bya nyabyo.
Icyababaje uyu musirikare ni uburyo yasabye umukobwa kuzamubera umugore w’iteka undi arabyanga.
Umusirikare wari washinze ivi hasi ategereje ko umukowa avuga ijambo ‘Yes’, yaribuze yumva irimuhakanira ko batabana.
Umujinya w’umuranduranzuzi wamusagutse ahita amunyuzamo urusasu umukobwa arapfa.
Ibi bisigira isomo benshi kwirinda kubeshya umuntu ko uzamubera umugore cyangwa umugabo mu gihe bitakurimo ahubwo ushaka kumutwara ibye birimo amafaranga ibyo benshi bazi ku mvugo yo ’Gukura’.
Gusa na none igikorwa uyu musore yakoze kiragayitse kuko yari akwiye gushaka inzego zimurenganura aho kwica umuntu.