Umusore yakoze ibiteye is0ni yambara ukuri mu muhanda kubera umuhanzi Bruce Melodie (Amafoto)

Umubyinnyi umaze kwibikaho abakunzi benshi ku mbuga nkoranyambaga wamenyekanye nka General Benda, yashyize hanze amashusho akuramo imyenda ku karubanda, yishimira ko Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram. 

Uyu musore usanzwe ari umufana w’uyu muhanzi yashyize hanze amashusho asohoka mu nzu iwe, azenguruka aho atuye yiruka ari mu byishimo bikomeye.  

Hari aho yageze akuramo imyenda asigarana akenda k’imbere konyine ku karubanda mu rwego rwo kwishimira kuba Bruce Melodie yatangiye kumukurikira. Aho yagiraga ati “Oooh my God, Bruce Melodie started following you.” 

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, General Benda yavuze ko ibi yabikoze kuko yari yishimiye bikomeye kuba Bruce Melodie atangiye kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.  

Ati “Rero buriya Abanyarwanda hari ukuntu twiyumva, njye nakuze nkunda Bruce Melodie rero ntabwo yari kwinjira ku rutonde rw’abankurikira ngo mbure kubyishimira.” 

Uyu mubyinnyi yavuze ko abifata nk’ibintu bidasanzwe kuba yatangira gukurikirwa n’uyu muhanzi uri mu ba mbere mu Rwanda kuri ubu.  

Mu minsi ishize kandi yari aherutse kugaragara mu mashusho ari gusangira na Bruce Melodie, nabwo byari ibyishimo byinshi kuko yavuze ko ari ubwa mbere ahuye n’uyu muhanzi avuga ko yakuze afana. 

General Benda yagize ati “Bruce Melodie ni umuntu munini mu myidagaduro y’u Rwanda kuba nahura nawe tukaganira byari ibyishimo bidasanzwe, nyuma rero kwisanga atangiye kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga nakubwira ko byanshimishije cyane.” 

General Benda ni umwe mu babyinnyi bagezweho by’umwihariko mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye, dore ko akunze no kugaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi ziri gukundwa mu Rwanda kuri ubu. 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu .

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *