Umuhanga mu by’ikoranabuhanga mu gihugu cya Uganda witwa Samson Kaggwa Ssekibuule yabeshye umukunzi we, Hope Kamatsiko, ko kompanyi yabo bayoboye ya IT yitwa Uplink Investments Limited, yatumiwe mu nama n’ikindi kigo cya ICT kugira ngo abone aho ahera amwambika impeta.
Uyu musore yabwiye uyu mukobwa ko ari inama y’ingenzi akwiriye kwitabira nubwo we atabyumvaga kugeza ubwo abyemeye yemera ko bajyana.
Uyu musore wari umaze imyaka 4 akundana n’uyu mukobwa yavuze ko yahatirije uyu mukobwa ngo bajyane kugira ngo aze kumwambika impeta bageze mu nzira rwagati.
Kugira ngo abone uko amwambika impeta, Samson yabeshye ko iyi modoka igize ikibazo ayivamo ariko uyu mukobwa avuga ko byaba byiza bahinduye bagashaka indi modoka kugira ngo badakererwa.
Uyu musore yamusabye imbabazi, ubundi asohoka hanze nk’uri guhamagara umukanishi.
Uyu mukobwa yagize ati: “Yagaragaraaga nk’udatuje. Igihe dutegereje ubufasha nabonye umuntu ufite camera aje ngira ngo n’abanyamakuru baje gukora inkuru ko twishe amategeko y’umuhanda”.
Ubwo uyu mukobwa yari ahindukiye ngo avugana n’uyu mukunzi we, yahise abona yapfukamye, afite impeta mu kiganza.
Abamotari bahise babuzuraho bavuza induru ngo “vuga yego”.
Uyu mukobwa yaje kubyemera ndetse basezeranye kubana akaramata kuri uyu wa 10 Kamena uyu mwaka.
Uyu musore yahuye n’uyu mukobwa muri 2017 ubwo yakoraga muri resistor aho yari ashinzwe ikipe yakoraga ibijyanye no gususururutsa abakiriya.