Umusore yiyahuye yimanitse arapfa habura amasaha make ngo akore ubukwe

Inkuru ibabaje ituruka mu karere ka Mpohor mu karere k’iburengerazuba bwa Ghana, aho umusore wari ugiye gushyingirwa yagaragaye amanitse mu cyumba cye yapfuye habura amasaha make mbere y’uko asezerana n’umugore we kubana akaramata.

Uyu musore wahawe izina rya Joe Red yari atuye muri Benso, mu gace ka Mpohor akaba yakoranaga n’uruganda rw’amavuta  rwa BOPP, umugore we, we nawe akaba yari umucuruzi muri ako gace  nawe akomokamo i Mpohor.

Aba bombi bamaranye imyaka itari mike kandi bahiriwe n’umubano dore ko bari bamaze kubyarana abana 4.

Bombi bemeye gushyingirwa byemewe ku wa Gatandatu 10 Ukwakira 2020, abagize umuryango ku mpande zombi bari bateranye ku wa Gatandatu mu gitondo kugira ngo batange imigisha ku bukwe bugiye kuba banabushyigikire.

Umugeni yari yarangije kwambarira umunsi we udasanzwe ategereje ko umugabo we ahagera agashyira impeta ku rutoki. Barindiriye amasaha mu rugo rw’umugore ariko umugabo ntiyagaragara.

Abo mu muryango we bose n’abo ku mugore bose bari biteguye. Bahamagaye nimero ye ya Telefone cyane ngo abanguke ariko ntiyayitaba.

Ikibazo cyari giteye ubwoba abagize umuryango bose bari bateraniye aho. Nyuma baje guhamagara umuntu wo mu giturage ngo ajye kureba niba ari mu rugo, uwagiye kumureba agezeyo asanga umugabo yimanitse mu mugozi yapfuye.

Umurambo wa Joe Red wabonetse mu cyumba umanitse ku mugozi uhambiriye ku gisenge. Impamvu yo kwiyambura ubuzima yakomeje kuba amayobera ku bagize umuryango ndetse n’abandi bavandimwe.

Umugore acyumva ayo makuru ntiyashoboye kwihanganira ihungabana kuko yahise agwa igihumure yikubita hasi maze ajyanwa mu bitaro.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *