Urukundo rwatamaje Rick Ross agaragaza ko yihebeye Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz

Umuraperi ukomeye ku isi Rick Ross yagaragaje ko yakunze cyane umunya Tanzania Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz kugeza naho amusaba kujya muri Amerika.

Rick Ross ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akunze kwishimira amafoto y’uyu mugore kuri Instagram ndetse akayatangaho ibitekerezo hari iyo yamubajije niba agiye kujya muri Amerika.

Hamisa Mobetto yasangije abakunzi be ifoto ari kwinezeza muri Zanzibar ibera Rick Ross imbarutso yo kwerurira uyu mugore ko umukunda.

Iyi foto Hamisa yayiherekeje amagambo agira ati: ”Uwo Imana yahaye umugisha nta muntu n’umwe wamurwanya”.

Rick Ross yahise aza ari uri uwa gatanu mu bashyizeho ibitekerezo maze yandika agira ati: #mine” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo ”#uwanjye”.

Mobetto na we yahise asubiza ati: ”Only yours”, bishatse kuvuga ngo “uwawe gusa”.

Bijya gutangira, ifoto ya mbere Rick Ross yavuzeho yakoresheje utumenyetso (emojis) ku buryo byagoye benshi gusobanura ibyo yanditse, ariko kuri iyi nshuro batangiye gukoresha amagambo bagasubizanya.

Hari indi foto Mobetto yashyizeho ari imbere y’imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover, iherekezwa n’amagambo umuntu agenekereje mu Kinyarwanda agira ati:

”Sindimo kugerageza kujya mu rukundo, ndagerageza kuba ndi muri Ranger Rover”.

Rick Ross yahise aza avuga kuri iyi foto ngo “Your Moving to US” mu rurimi rw’iwacu bivuze ngo “ugiye kwimukira US”, Mobetto na we yahise amubwira ngo “all my bags packed. I’m ready”, bivuze ngo “ibikapu byanjye byose nabipakiye nditeguye”.

Benshi bari kwibaza ku rukundo rw’aba bombi rukomeje kumeneka ku mbuga nkoranyambaga badahura.

Hamisa Mobetto aherutse kubwira Brett Berish ko ahawe amahirwe yo gukorana n’indirimbo n’umunyamerika yahitamo gukorana na Rick Ross.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *