Uwahoze ari umurinzi wa Général Omega wa FDLR yahishuye ibyo uyu mutwe wakorewe na M23 ukaba uri kubunza akarago

Mu bihe bitandukanye, umutwe witwaje intwaro wa M23 wirukanye abarwanyi ba FDLR-FOCA mu birindiro bikomeye byose wari ufite muri teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uhereye ku byahozemo Komanda mukuru wabo, Ntawunguka Pacifique uzwi nka Général Omega. 

FDLR ni umutwe ugizwe n’abari ingabo ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana (ex-FAR), abari bagize umutwe w’Interahamwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari mu butegetsi bw’u Rwanda n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye muri RDC na rumwe mu rw’Abanye-Congo. 

Tuyubahe Innocent wabaye umurinzi wa hafi (escort) wa Gen Omega kuva mu 2016 kugeza mu 2022, mu kiganiro The Long Form, yasobanuye ko FDLR igizwe na Batayo enye zifite igiteranyo cy’abarwanyi babarirwa mu 2000. 

Muri izi batayo harimo iyakoreraga mu gace ka Kazahoro, Kalengera na Mabenga, iyakoreraga hagati ya Rwindi na Nyanzale, iyakoreraga Rugari, Kibumba no muri teritwari ya Masisi, iya kane ikaba umutwe w’abarwanyi badasanzwe uzwi nka CRAP. 

Tuyubahe yasobanuye ko icyicaro gikuru cya FDLR cyabaga muri gurupoma ya Tongo, teritwari ya Rutshuru muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, kandi ngo ni byo Gen Omega n’abasirikare babarirwa muri 200 bamurindaga babagamo. 

Ibirindiro bya Tongo byafashaga cyane FDLR kuko ni byo Gen Omega yateguriragamo ibitero ku ngabo za RDC, byari bigamije kuzambura ibikoresho, ndetse n’ibyo gusahura amatungo n’ibihingwa by’abaturage. 

Ati “Ubundi turi hariya muri Pariki ya Virunga, Komanda Omega nari ndinze ni we wari ushinzwe ‘opérations’, agategura abatera igisirikare no gushaka ibiribwa.” 

“Kugera ku mupaka w’u Rwanda, twahagendaga iminsi ibiri. Aho twarwaniraga ni Tongo, izindi ‘opérations’ twakoze zari ‘ravitaillements’. Ni uburyo ujya gushaka ibyo abarwanyi bakenera, nk’inka muri Bwiza n’amateke mu masambu y’abaturage mu misozi ibegereye.” 

Yavuze ko i Tongo FDLR yari yarahashinze amaposita, arimo iryari rishinzwe gukurikirana ibikorwa byo gucana amakara byayinjirizaga amafaranga n’ibyo gusahura imyaka y’abaturage, indi ikifashishwa mu kurinda ibirindiro bya Kazaroho. 

Tuyubahe yasobanuye ko M23 yatangiye kugaba ibitero ku birindiro bya Gen Omega mu 2022, nyuma yo gufata umuhanda uhuza gurupoma ya Kibumba na Kalengera muri gurupoma ya Kisigari. 

Ati “Byabaye ngombwa ko badusatira, badusanga no mu kigo, turarwana. Uko twagendaga turwana, twasubiraga inyuma nk’iminota 20, icumi, hirya gato nk’itanu.” 

“Ubwo intambara zadusatiraga, zikica bagenzi bacu, twafashe icyemezo cyo kuzamuka Nyamuragira gahoro gahoro kugeza ubwo twagereye mu bice byo mu birunga byerekera muri za Songa.” 

Yakomeje asobanura ko M23 yakomeje kotsa igitutu abarwanyi ba Gen Omega, bakomereza mu gace ka Rusayo muri teritwari ya Nyiragongo, na bwo irabakurikira, kugeza ubwo bageze muri Bambiro, muri teritwari ya Masisi. 

Ubwo abarwanyi ba FDLR bageraga muri Bambiro, nk’uko Tuyubahe yabisobanuye, bahubatse ibirindiro bikomeye, babifashijwemo na FARDC yohereje Général Mugabo Hassan kugira ngo aganire na Gen Omega. 

Yagize ati “FARDC yazanye amakamyo atatu yuzuye imbunda n’amasasu, bazana imashini yo gukora umuhanda ugeze mu kigo, uva ku kigo cya Myembe muri Sake. Imashini yanakoze ibibanza byo guturamo, bamaze gutura, babahaye imodoka kugira ngo ijye ibatwara bagiye mu nama na moto enye yo kugeza ibiryo mu kigo, nta ngendo zibayeho, abasirikare batikoreye.” 

FDLR yari yarasigaranye ibirindiro bya Nyanzale na byo byari bikomeye kuko ni byo byayifashaga kugenzura ibice byose kugeza muri Pariki ya Rwindi. Gusa na byo M23 yabifashe tariki ya 6 Werurwe 2024 nyuma y’imirwano yamaze iminsi ibiri ibera mu nkengero zaho. 

Ntabwo M23 yirukanye FDLR mu birindiro byayo gusa kuko yanaciye intege ubuyobozi bwayo, yica abarimo Colonel Ruvugayimikore Protogène wamenyekanye nka ‘Colonel Ruhinda’. Uyu murwanyi wayoboraga CRAP yiciwe mu mirwano yabereye muri Masisi mu Ukuboza 2023. 

Hari abarwanyi M23 yafashe mpiri barimo Niyonzimana Jean Damascène wabaye Umuhuzabikorwa w’ubutasi bwa FDLR na Nizane Anne Marie wamenyekanye nka ‘Premier Classe Uwiduhaye Marie Chantal’ na we wakoreraga mu butasi. Aba bombi bakoreraga mu rwego rwo hejuru rw’uyu mutwe. 

Ubu, abarwanyi ba FDLR bifatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo yihurije hamwe kugira ngo irwanye M23. Iri huriro rihabwa intwaro n’ibiribwa na FDLR, kandi ba abayobozi bakuru b’imitwe iyigize bahembwa na Leta ya RDC. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *