Aba Rayon bashobora kubyungukiramo: Umukinnyi Kiyovu Sports yagenderagaho yanditse ibaruwa ayisaba gutandukana nayo

Rutahizamu watijwe na APR FC muri Kiyovu Sports, Mugunga Yves yandikiye Ubuyobozi bw’Urucaca abusaba gusesa amasezerano nyuma y’amezi atatu atishyurwa umushahara no kumwishyura amafaranga y’intizanyo bukoresheje Sheki itazigamiye. 

Ku Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2023 mbere yo guhura na APR FC mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, Kiyovu Sports yishyuye Mugunga Yves, Sheki ya Miliyoni 1 Frw yari imusigayemo y’intizanyo kuri Miliyoni 2 Frw yumvikanye na APR FC. 

Mugunga yabwiwe ko atajya kuyibikuza kuko hari ku Cyumweru amabanki menshi atari yakoze ndetse wari umunsi w’umukino icyihutirwa ari ukujya mu mwiherero kwitegura Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, nawe yemeye kujya gukina umukino watangiye saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba banganyijemo igitego 1-1. 

Bucyeye uyu Rutahizamu yagiye kubikuza iyi sheke asanga nta mafaranga ariho abimenyesha ubuyobozi. Mugunga yakomeje gukora imyitozo maze ajyana na Kiyovu Sports i Huye mu mukino w’umunsi wa 13 Urucaca rwatsinzwemo na Mukura VS ibitego 4-1 tariki 6 Ukuboza 2023. 

Nyuma yo kugaruka Mugunga Yves ntiyongeye gusubira mu myitozo ya Kiyovu Sports yashinjaga kutamwishyura amezi atatu no kumuha Sheki itazigamiye ya Miliyoni 1 Frw IGIHE ifitiye Kopi. 

Tariki 12 Ukuboza, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Mugunga ibaruwa imusaba ibisobanuro nyuma y’iminsi ine atitabira imyitozo. Bumuha amasaha 24 kuba yabusubije nubwo uyu Rutahizamu yaryumyeho. 

Iyi baruwa IGIHE ifitiye Kopi yasinyweho na Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général”, yagiraga iti” Tukwandikiye mu rwego rwo kugusaba ibisobanuro byanditse utugaragariza impamvu umaze iminsi utitabira imyitozo y’ikipe ya Kiyovu Sports nk’abandi bakinnyi kandi utabifitiye uruhushya. Ibi bisobanuro tubikeneye mu gihe kitarenze amasaha 24.” 

Igice kibanza cya Shampiyona cyarangiye Mugunga Yves adakinnye imikino ibiri ya nyuma uwo Kiyovu Sports yatsinzemo Etincelles FC ibitego 2-1 tariki 9 Ukuboza n’uwo Urucaca rwanganyijemo na Gikundiro igitego 1-1 tariki 12 Ukuboza 2023, yombi yabereye kuri Kigali Pele Stadium. Muri iyo minsi yose ntiyasubiye mu myitozo cyangwa ngo asubize ibaruwa yandikiwe. 

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023 Mugunga Yves yasubije ibaruwa yandikiwe na Kiyovu Sports ya tariki 12 Ukuboza yamubazaga impamvu yamaze iminsi atitabira imyitozo nyuma yo kuyihagarika gukina nubwo yari agifitanye amasezerano na Kiyovu Sports. 

Iyi baruwa IGIHE ifitiye Kopi iragira iti” Mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ko impamvu ntabonekaga mu kazi ari uko nari ndwaye bituma ntabamenyesha ku gihe dore ko na Sheki mwari mwampaye itari izigamiye, munibuke ko nari ntarahembwa ngo byibuze mbone ibimfasha mu burwayi bwanjye.” 

“Nk’uko nabivuze haruguru amafaranga twumvikanye mwari munsigayemo ninjira muri Kiyovu Sports, Umunyamabanga Karangwa Jeanine yampaye Sheki itazigamiye iri mu mazina ye avuga ko anyishuye ideni ryari risigaye ku mafaranga twari twarumvikanye.” 

“Icyifuzo cyanjye bitewe n’ubuzima bugoranye mbayemo muri Kiyovu Sports bijyanye n’akazi nagize umwuga, birangora kuba nakina ntabona umushahara kuko kugeza ubu hashize amezi atatu ntarahembwa akaba ari yo mpamvu mbasabye ko twasesa amasezerano maze ngahabwa ibaruwa indekura nkishakira indi kipe.” 

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko uyu mukinnyi yashatse kurega Kiyovu Sports mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko aza kubuzwa na bamwe mu nshuti ze. 

Mugunga Yves yatsindiye Kiyovu Sports ibitego bine mu gice kibanza cya Shampiyona Urucaca rwasoreje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota 12. Iyi Kipe yo ku Mumena yinjije ibitego 19, nta gitego izigamye nta n’umwenda. 

Mugunga Yves yazamukiye mu Intare FC, yerekeza muri APR FC mu 2018 ari na yo yigaragarijemo nyuma atizwa muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka, ku mwaka umwe yari asigaranye muri APR FC. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *