Ariko nkiri si iyicarubozo ku bana bacu: Bamwe mu babyeyi bari kuvuga ko abana biga bacumbika mu bigo bari guhohoterwa n’ibigo bigaho muri iki gihe cyo gutaha.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu babyeyi bavuga ko abana bari kurara bataryamye ahubwo bakazinduka igicuku bataha ngo Dore ko isaha ya saa 4:30 za mu gitondo agomba kuba ari nta munyeshuri usigaye mu kigo.
Ibi bivuze ko abanyeshuri ba mbere bava mu kigo isaha y’isa 3:00 zijoro nkuko bigaragara mu butumwa bugenda bwohererezwa ababyeyi barerera muri ibi bigo.
Nubwo byumvikana ko ibi bikorwa kugira ngo abana bagere mu rugo kare hari ababyeyi batabyumva neza, ahubwo bumva ko nta kiba kirukansa aba bana bagakwiriye kubareka bakaza bukeye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.