RIP Mutuyimana Afisa: Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yishwe n’umugabo urwagashinyaguro

RIP Mutuyimana Afisa: Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yishwe n’umugabo urwagashinyaguro 

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo, humvikanye inkuru mbi ku mwana w’umukobw wari usoje amashuri y’isumbuye. 

Uyu mwana w’umukobwa witwa Mutuyimana Afisa uri mu kigero k’imyaka 24 nibwo yari asoje amashuri yisumbuye gusa yari yarahisemo kuba akora akazi ko gucuruza ama inite (umu agenti). 

Ku munsi wo ku wa kabiri nibwo yahamagawe n’umugabo utuye mu gasantere ka Bigogo amusaba ko yaza akamubikurira amafaranga agera ku bihumbi 300 rfw. 

Gusa ubwo uyu mukobwa yagendaga, ababyeyi be bategereje ko agaruka ariko ntiyagaruka, mu gitondo cya kare nibwo babonye umurambo muri ako gasantere, washinyaguriwe ndetse wambaye ubusa. 

Bahageze nibwo basanze uyu Mutuyimana Afisa yamaze gushiramo umwuka. 

Mu marira n’agahinda kenshi abaturage bavuga ko nubwo reta yakuyeho igihano cy’urupfu, uyu Hakizimana wishe uyu mwana w’umukobwa akwiye guhabwa igihano cy’urupfu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *