Abagore bajya gutambamira ubukwe bw’abagabo, nta kuntu nibura bajya bagenda basize abana? Igitekerezo

Maze iminsi hirya no hino mbona abagore bajya gutambamira ubukwe bw’abagabo bavuga ko babataye bakajya gushaka abandi bagore, aba bakagenda bitwaje abana bavuga ko babyaranye. Ibintu mbona bitari bikwiye ku bw’inyungu z’abana.

Abo bagore bagiye bagaragara mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga, aho bitambika mu bukwe bw’abagabo babanye cyangwa babyaranye, yaba ubukwe bwo mu Murenge cyangwa mu nsengero zitandukanye, aho abo baba bagaragaza ko aba bagabo babataye bakajya gusezerana n’abandi bagore, aho baba bagaragaza ko hari inshingano uyu mugabo aba atubahirije yaba ku mugore babanye/babyaranye ndetse no ku bana.

Aha ariko bintera kwibaza niba umugore ibi yabyiyemeje (n’ubwo nabyo ku bwanjye nta bishima), nibura atagenda ngo ibi abikore ariko arengera abana be, cyane ko n’ubundi baba bakiri bato, ibyo nyina yavuga byanumvikana batari kumwe.

Mu Rwanda hashyizweho itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo n° 37 bis yo ku wa 10/09/2018.

Iryo tegeko ryashyizweho risimbura itegeko ryari risanzweho n° 54/2011 ryo ku wa 14/12/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera.

Itegeko ryo kurengera umwana ryashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda no ku masezerano mpuzamahanga anyuranye u Rwanda rwashyizeho umukono, afite aho ahurira no kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

Muri iryo tegeko guhoza umwana ku nkeke bisonurwa nko gukorera umwana igikorwa icyo ari cyo cyose gifite cyangwa gishobora gutera ingaruka ku buzima bwe, haba ku mubiri cyangwa ku mitekerereze cyangwa kimuvutsa uburenganzira bwe.

Ibi nkabishingiraho nibaza impamvu umugore ahitamo gufatanya n’uyu mugabo yita ko yamutanye abana, na we akabahohotera abajyana ku karubanda ngo bagiye gutambamira ubukwe bwa se.

Iri tegeko ritareba gusa umwana w’Umunyarwanda, ahubwo rireba n’umwana w’umunyamahanga uri mu Rwanda, mu ngingo ya 4 rivuga ko umwana afite uburenganzira ku mikurire iboneye.

Buri mubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana kuva agisamwa kugira ngo agire imikurire iboneye.

Ariko mbona yaba umugabo wataye abo bana wenda anabatanye nyina utishoboye akajya gusezerana n’undi mugore, yaba nyina wabo ubajyanye kubonwa n’isi yose ngo bagiye guhangana na se, ku bwanjye mba mbona nta n’umwe uba ubarengeye, ahubwo gusa ni uko baba babahohoteye wenda mu buryo butandukanye.

Ubusanzwe ku giti cyanjye mbona nta mpamvu umugore yagakwiye kwirukanka ku mugabo wamutaye ngo ni uko yagiye gusezerana n’undi mugore.

Umugabo aba ari mukuru yumva mu mitekerereze ye ariko abigenje, ubusobanuro yabiha ubwo ari bwo bwose, numva umugore atagakwiye kwiha isi yose ngo agiye kugaragaza ko ibintu byacitse, agaragaza nk’aho abona ko ubuzima bwe burangiye, oya rwose.

Umuntu yagaragaje ko atagushaka njyewe numva nawe wagombye kumwereka ko ushoboye kubaho no kwibeshaho (Ibyo twita kwigira), gusa nabwo ibyo itegeko rikwemerera ukabihabwa mu buryo bwemejwe n’itegeko.

Ariko nabwo kuko buri muntu agira imyumvire ye ndetse n’uburyo bwe bwo gukemura ibibazo, nibura umugore ugiye kujya mu Rukiko cyangwa mu Rusengero akibuka gusiga abana, ndetse akanabarinda mu buryo bushoboka kugira ngo ibyo agiyemo bitazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose.

Aho wasanga ibyo yita kubagirira neza bibabereye ikintu kibi kizabagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo bwose.

Ayo mashusho bakwirakwiza hirya no hino azaguma gukurana n’abo bana uko imyaka yicuma, agenda abateza isoni n’ibimwaro, cyane ko utanamenya niba uwo mwana aba afite ubwenge bwo guhitamo icyo akora yagishyigikira muri ibyo bikorwa byawe.

Umwana ni umutware, kandi uburyo burahari bwashyizweho umuntu aharaniramo uburenganzira bwe, atarinze kuba akabarore.

Yego birashoboka ko wenda n’ubwo buryo wahisemo bwatuma ukemurirwa ikibazo mu buryo bwihuse, nyamara ukazaba mu ngaruka zabyo imyaka myinshi.

Umwana wimwangiriza ubuzima bwe ujya kumwerekana hirya no hino ku bintu bitari na byiza, utazisanga anakuze akaba ari wowe yanze kuko wamuhemukiye no kurusha uwo se uvuga wamusize mu rugo atamutangaje mu isi yose.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

Src: Kigali Today

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *