Abasesenguzi mu bya gisilikare basanga amatangazo y’inyeshyamba za FLN ahora ku mbuga nkoranyambaga ari ubutekamutwe bwuzuye.
Hamaze iminsi hacicikana amatangazo y’urudaca avuga ibigwi by’umutwe wa FLN, aho kenshi muri yo avuga ko uwo mutwe wahanuye indege, wigaruriye Pariki ya Nyungwe, wirukanye ingabo za RDF muri Nyaruguru na Rusizi n’ibindi.
Umwe mu mpuguke mu bya gisilikare utashimye ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ducyesha iyi nkuru ko ubusanzwe agace karimo intambara kagira ibimenyetso simusiga, byerekana ko ako gace karimo intambara.
Icyambere uyu musesenguzi avuga ni inkambi y’abaturage bahunze intambara ukurikije uko ibitero bya FLN bihora bivugwa ku mbuga nkoranyambanga za Youtube n’ahandi byibuze abaturage benshi baturiye kariya gace, bagombye kuba barahunze iyo mirwano.
Ikindi uyu musesenguzi akomeza avuga ko ahari ibikorwa by’intambara haba hari imiryango nterankunga cyangwa itabara imbabare nka za Croix Rouge n’indi.
Kugeza ubu kariya gace abaturage baratuje kandi nta masaha y’ibihe bidasanzwe aharangwa, ishyamba rya Nyungwe ibikorwa by’ubukerarugendo birakomeje kandi n’abashakaga guhungabanya umutekano waryo batawe muri yombi ku isonga Perezida w’umutwe wa MRCD UBUMWE Paul Rusesabagina ari muri gereza.
Kenshi na kenshi izi ntambara zagiye zitangazwa na Gen Brig Hakizimana Jeva wasigaye ari impehe dore ko benshi mu bakurikirana hafi iby’uyu mutwe bavuga ko waba usigaranye abarwanyi batarenga 80 bari mu ishyamba rya Kibira rihana imbibi n’uBurundi.
Ibi bikorwa bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bikaba bigamije gushakira uyu mutwe amafaranga yo kongera kwiyubaka.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.