Kabeza: Uri umusazi, n’iyo nzu nzaza nyihirike – umusaza witwa Sinabubaraga avuga uko ubuyobozi bumusubiza iyo agiye kwaka amabati yemerewe

Umuturage w’imyaka 66 y’amavuko witwa Sinabubaraga Boniface aravuga ko amaze amezi agera kuri atanu yaremerewe guhabwa isakaro n’ubuyobozi bw’umurenge ariko ntarihabwe, ahubwo akavuga ko bamwita umusazi ngo n’iyo nzu yazamuwe bazayihirika.

Uyu musaza atuye mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.

Uyu muturage yabwiye Radio Isangano ati: “Ikibazo mfite ni uko ntagira aho mba nkaba maze imyaka 15 Rubengera ntagira aho mba nkagira aho ncumbitse ejo nkarara aha ejo bakamvanamo, noneho rero nkongera nkajya ahandi”.

“Bityo umugiraneza ampa akabanza kugirango noye gukomeza kubungana abana noneho ngiye ku murenge mbabwirako nabonye ako kabanza none ndagirango mbe nazingazinga ako kantu mukazampa n’ubufasha mukurikije uko meze baranga”.

“Njya ku karere uw’ubutaka (umukozi ushinzwe ubutaka) ahamagara undi w’ubutaka mugenzi we ku murenge banshyira ku rutonde rw’abazubakirwa noneho njyewe kubera ko nagize vuba ntagira aho mba noneho nubaka bihirima”.

“Noneho ejo bundi mbona baramfashije mbona bigeze hejuru ngiye kwaka isakaro kugirango bagire ikintu bamfasha nkuko abaturage bamfashije, umurenge untera utwatsi ngo njyewe ndi umusazi”.

Uyu musaza akomeza agira ati: “uwo nkozeho ngo ntawigeze akubwira kubaka ngo nzaza nyihirike, ndababwira nti, nimuyihirika muzubaka irengejeho iyo nari nubatse, ariko nanjye mwanshyize ku rutonde rw’abazubakirwa mutabizi?”

“Iriya nzu hari igihe mutayinyuragaho turikubaka n’abantu benshi bari kumfasha? nti none rero nzagenda nshyiremo abana banjye nshake n’ibijangara nshyiremo, nti ntakundi bimeze sinongera no gusubira ku murenge”.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana ngo hamenyekane impamvu uyu musaza atabonye isakaro.

Gitifu Nkusi ati: “Umuntu yabanza agashaka amakuru kuko uwo musaza ntabwo muzi, noneho tukamenya impamvu yaba atarabona isakaro kandi yari yayemerewe kuko abaturage bose bemerewe isakaro barayihabwa kuko ashobora kuba ari umuturage utishoboye kuko tugira abaturage batishoboye cyane cyane badafite aho kuba”.

“Aho leta ifata icyemezo cyo kububakira nabo bakazana uruhare rwabo rwo gufatanya n’ umuganda, ariko leta ikadutera inkuga yo kuduha isakaro n’inzugi zo gukinga”.

“Rero abahabwa amabati bariyizi, rero ntabwo naba nibaza impamvu yaba ari ku rutonde rw’abantu bagomba guhabwa amabati ntayahabwe, ubwo byaba ngombwa ko nkurikirana nkareba icyaba kibitera”.

Uyu muturage Boniface avuga ko atigeze agira inzu ye bwite bitewe no kutagira amikoro, inzu yari yagerageje kuzamura ubu itegereje isakaro ngo nibura ayigemo.

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru bagaragaza ko bababajwe n’uburyo uyu musaza atarahabwa ubufasha yemerewe.

Hari uwitwa Laurent wagize ati: “Ariko jye sinumva impamvu abayobozi bose babazwa ikibazo bagasubiza ko batari bakizi ko ngo bagiye kugikurikirana?”

“Wagirango ni ndirimbo bose bahuriraho nonese kuva ku murenge ukamanuka mu kagari ugakomeza ku mudugudu ntabayobozi bahari ku buryo umuturage yubaka inzu ikarinda igera aho gusakara mudugudu atabizi?”

“Hari ikibazo cyo guhana amakuru? ubwo gitifu w’umurenge ahamagaye uw’Akagari, nawe agahamagara mudugudu cyangwa mutekano ibi ntibyakemuka umuturage ntarengane? ubuse ibi byafata amasaha angahe? Mwaduhaye service neza ko leta ibahemba”.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *