Byari mu muhango wo gushyingura umugore mu cyaro cya Kapmeswon muri Kenya, uyu muhango wabaga kuri uyu wa kane waje kuburizwamo ndetse uhita uhagarara bitewe n’inzuki bitazwi aho zaturutse.
Abantu batatu bakomoka mu muryango wapfushije, bakomeretse bikaze, kuburyo bajyanywe no kwa muganga ndetse na bamwe mubari guherekeza uwapfuye babikomerekeyemo.
Bikimara kuba umurambo wahise usubizwa mu buruhukiro, kugira ngo bategure bundi bushya umuhango wo gushyingura nyakwigendera, muburyo bugendeye kumabwiriza y’umuco wabo.
Ibi bimaze kuba havuzwe byinshi cyane, dore ko hari n’abagiye kure bavuga ko impamvu izo nzuki zabateye, byaturutse ku kuba umugabo w’uyu mugore wapfuye atigeze atanga inkwano, mu muryango wa nyakwigendera.
Abakuru muri ubu bwoko, babwiye uyu muryango ko bakwiye gutegura umugenzo wo gushyingura nyakwigendera bagendeye kumico yabo ya gakondo, kandi agashyingurwa ku ivuko aho kujyanwa ahandi, ngo nibwo bazagira amahoro.
Igihugu cya Kenya nikimwe mubihugu bya Africa bivugwamo amarozi akomeye cyane dore ko ari nakimwe mubihugu bikomokamo ubwoko bw’abantu dutinya cyane hano mu Rwanda, abo bita aba Masai.
Kuri ubu rero hari kwibazwa niba izo nzuki zoherejwe na nyakwigendera cyangwa se niba zoherejwe nundi muntu uriho, kugira ngo zihagarike ibikorwa byo gushyingura muburyo butunguranye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.