Nikwa kundi umunsi ukubera mubi aho ibintu bikubaho ukagira ngo uri munzozi. Uyu nawe niko byamugendekeye ubwo police yamusangaga mu buriri mu gitondo cya kare atazi nicyo bamushakaho.
Aha turi ni mu mwaka wa 2015, mukwezi kwa mbere, umugore witwa Cheryl Love yari ari gutegura ibya mugitondo ndetse umugabo we Bobby yari akiryamye.
Nkuko uyu mugore ukuzeho yabiganirije itangazamakuru yavuze ukuntu umugabo we bamujyanye muburyo bose batamenye ibyari biri kuba ariko nyuma bakaza gusobanurirwa amateka batakekaga ko ashobora kubaho.
Uyu mugore avuga ko ubwo yari ari gutegura ibya mugitondo, yagiye kumva akumva abantu bakomanga yareba agasanga ni aba police ba FBI.
Akibakubita amaso nta bwoba yigeze agira kuko yiyumvishaga neza ko murugo rwabo ntakibazo gihari cyazana abapolisi ndetse abakingurira n’umutima mwiza.
Gusa mbere gato yuko abakingurira, yabanje gukeka ko abapolisi bayobye bagakomanga ahatariho, bitewe nuko bari basanzwe baza kurugo baturanye kwita ku mugore waruhari warufite ibibazo byo mu mutwe. Uyu rero yaketse ko aruwo mugore baje kureba ariko bakaba bibeshye bagakomanga ahatari ho.
Gusa yaje gutangazwa nuko akimara kubakingurira, bamukubise inkubara ntakintu na kimwe bamubajije, bagahita barombereza mu cyumba bararamo aho Bobby umugabo we yari aryamye. Kugeza naka kanya ngo yari atariyumvisha ko ubuzima bugiye kumwihinduka mukanya gato.
Mu gihe agitekereza ibibaye, ngo barakomeje no mu cyumba ariko aza kugira ubwoba akimara gusoma amagambo yanditse ku makote yabo ba polisi ariyo “FBI” kuko akenshi bajya aho rukomeye, nuko batangira kubaza umugabo bati amazina yawe, undi arasubiza ati nitwa “Bobby Love”, barakomeza bati Oya tubwire amazina ya nyayo, umugabo yasubije abongorera umugore waruri mu kindi cyumba ntiyabasha kubyumva.
Umupolisi yarongeye ati: “wa mugabo we umaze imyaka myinshi cyane wihishahisha, bidatinze umugore ngo yongeye kubona umugabo bamusohokanye yambaye amapingu, umugore yaratakambye ngo bamubwire icyo umugabo azize baramwihorera”.
Umugore yaje kumenya ko umugabo babanye imyaka ikabakaba 40, yari afite andi mazina atari Bobby Love, ahubwo amazina ye y’ibanze yari Walter Miller, uyu mugabo ngo yakuriye mu muryango ukennye kandi iwabo bagiraga abana benshi cyane bityo bigatuma yumva ko atitaweho kuko nyina yari afite abandi bana agomba kwitaho atari Walter wenyine.
Uyu rero ngo yaje kuva iwabo ariko ageze hanze aba ikirara.
Uyu mugabo nibwo yatangiye ubujura maze umunsi umwe aza gufatwa yishe urugi rw’imodoka akibamo amafaranga nibindi bikoresho, uyu kuko yarumwana yahise ajyanwa muri gereza z’abana batarageza imyaka y’ubukure gufungirwayo ariko naho akomeza kuba ikirara gikomeye, umunsi umwe rero ngo yaje kubona amahirwe aratoroka muburyo abayobozi batigeze bamenya, ahubwo baje kubimenya yaragiye kera. Uyu akigera hanze ngo ntiyahindutse ahubwo yahuye nabandi barara, noneho batangira gupanga ibikorwa bikaze byo kwiba za bank, bibye amafaranga menshi baba abakire, ariko bakomeza kwiba nayandi kugeza ubwo yongeraga agafatwa we na bagenzi be, uyu yisanze muri gereza yakatiwe imyaka ikabakaba 30 ndetse na nyina aza gupfa uyu afunze.
Akimara gukatirwa ngo ntiyicaye ubusa kuko yahise yiyemeza ko atazamara iyo myaka, niko gutangira gupanga gutoroka ndetse biza kumuhira ubwo bari bagiye gutunganya umuhanda hanze ya gereza.
Uyu mugabo nibwo yatangiye ubujura maze umunsi umwe aza gufatwa yishe urugi rw’imodoka akibamo amafaranga nibindi bikoresho, uyu kuko yarumwana yahise ajyanwa muri gereza z’abana batarageza imyaka y’ubukure gufungirwayo ariko naho akomeza kuba ikirara gikomeye, umunsi umwe rero ngo yaje kubona amahirwe aratoroka muburyo abayobozi batigeze bamenya, ahubwo baje kubimenya yaragiye kera.
Uyu akigera hanze ngo ntiyahindutse ahubwo yahuye nabandi barara, noneho batangira gupanga ibikorwa bikaze byo kwiba za bank, bibye amafaranga menshi baba abakire, ariko bakomeza kwiba nayandi kugeza ubwo yongeraga agafatwa we na bagenzi be, uyu yisanze muri gereza yakatiwe imyaka ikabakaba 30 ndetse na nyina aza gupfa uyu afunze.
Akimara gukatirwa ngo ntiyicaye ubusa kuko yahise yiyemeza ko atazamara iyo myaka, niko gutangira gupanga gutoroka ndetse biza kumuhira ubwo bari bagiye gutunganya umuhanda hanze ya gereza.
Akimara gutoroka ngo ninabwo yahuye n’umuntu wigendera akamuha udufaranga ducye, ubwo uwo mugenzi yamubazaga amazina ye, ngo ubwonko bwahise bumubwira kuvuka Bobby Love, nuko amazine ye Walter Miller aba azimiye atyo. Yaragiye akomeza ubuzima, kugeza ubwo yongeye gufatwa hashize imyaka 40 ndetse n’umugore we ntiyarazi ayo mateka y’umugabo we.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.