Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma avuga ko umukinnyi Muhire Kevin bamwinginze ariko akabananira agakomeza kubarerega, ubu ngo ntagikenewe muri Rayon Sports.
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021 mu mukino wa gicuti wahuzaga Nyanza FC na Rayon Sports muri gahunda ngarukamwaka yiswe “Gikundiro ku ivuko” umutoza wa Rayon Sports Masudi Irambona Djuma yabwiye itangazamakuru ko binginze Muhire Kevin bakamuha amafaranga ndetse bavugana we ubwe nk’umutoza, n’abayobozi baramuvugisha ariko arinangira.
Ati: “Ntabwo twagendana n’umuntu udashaka, noneho tunasigaranye iminsi ine kandi ntabwo ikipe yamutegereza kuko si kampara mu ikipe n’ubwo ajya atwizeza kumutegereza, ni inshuti yanjye ariko ibyo ari gukora ntabwo ari byiza kuko ntabwo bizamufasha”.
Umutoza Masudi yakomeje avuga ko n’umuntu washaka kujya gukina hanze bimusaba kuba ari gukina. Yatanze urugero kuri Emmanuel Okwi uherutse gusinyira Kiyovu sports wasinye amezi atatu, kandi yari azi neza ko azagenda ariko akemeza ko utagenda ahantu ngo ubone agaciro udakina.
Ati: “Niba twaramwinginze nkamuvugisha mwinginga, ubuyobozi bukamuvugisha abantu bose bakamuvugisha, aba Rayon Sports bose bumve, ntabwo ari abayobozi ntabwo ari abatoza babiteye ahubwo twese twaramushakaga ariko niba adashaka ntabwo twakomeza kumwinginga, ubwo tuzakinisha abo dufite ntitukimukeneye”.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura shampiyona nta gihindutse izatangira taliki ya 30 Ukwakira 2021 isigaje gukina imikino ibiri ya gicuti aho izakina na Bugesera na Polisi FC.
Umukino wa gicuti wabaye muri gahunda ya “Gikundiro ku ivuko” warangiye Rayon Sports inganyije na Nyanza FC 2-2.Muri uyu mukino umushinga FXB Rwanda watanze ubutumwa bwo kwamagana ihohoterwa by’umwihariko isambanywa rikorerwa abana.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.