Cristiano Ronaldo yahaye gasopo umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Portugal, Cristiano Ronaldo, ukinira Manchester United yabwiye umutoza we Ole Gunnar Solskjaer ko atari umukinnyi wo kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yagejeje ubu butumwa ku mutoza wa Manchester United Ole, nyuma yo kumubanza ku ntebe y’abasimbura mu mukino baheruka kunganya na Everton igitego 1-1.

Ronaldo yamubwiye ati: “Meze neza kandi nkwiriye gutangira mu kibuga buri mukino wa Premier League”.

Amakuru atangwa n’uri hafi ya United yagize ati: “Ronaldo yababajwe cyane no kuba yarabanje ku ntebe”.

“Ole yakekaga ko ananiwe nyuma y’umukino wa Villarreal, bityo ahitamo kumushyiramo hakiri kare mu gice cya kabiri”.

“Ariko Cristiano yamubwiye ko azamubwira igihe atameze neza kandi ko ashaka gukina muri buri mukino wa shampiyona”.

“Yamubwiye kandi ko yaje hano gutwara ibikombe kandi ko United igomba gukinisha abakinnyi babo bakomeye mu mikino yose”.

Solskjaer yabanje Ronaldo ku ntebe y’abasimbura mu mukino baheruka gusura ikipe ya Everton izwi nka The Toffees, yizera ko uyu musore w’imyaka 36 yari akeneye ikiruhuko nyuma yo gukina umukino wose na Villarreal iminsi itatu mbere y’aho – anatsinda igitego ku munota wa 95.

Kutishima kwa Ronaldo byagaragariye bose ubwo yasubiraga mu rwambariro umukino urangiye nyuma yo kunganya na Everton igitego 1-1. Muri uwo mukino yinjiye mu kibuga asimbuye Edinson Cavani ku munota wa 57.

Solskjaer w’imyaka 48, nyuma y’uriya mukino yagize ati: “Naganiriye na we [Ronaldo] mbere y’umukino, na nyuma y’umukino kandi yari yiteguye kuza mu kibuga igihe ahamagawe”.

“Ikibabaje ni uko iyo tutatsinze Cristiano atishima kandi iyo niyo mitekerereze uba ushaka kuri buri mukinnyi. Ibyo rwose nta kibazo kibirimo”.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *