Guverineri Habitegeko yazimaniwe mu ruzinduko rw’amateka yagiriye i Burundi. >>> Ifoto y’umunsi

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François yahawe izimano na mugenzi we Bizoza Carême uyobora Intara ya Cibitoke mu Burundi nyuma y’ibiganiro bagiranye bigamije kunoza umubano w’impande zombi.

Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabereye ku Mupaka wa Ruhwa ku ruhande rw’u Burundi ku wa 15 Ukwakira 2021.

Muri ibyo biganiro hatanzwemo ibitekerezo biganisha ku gukemura ikibazo cy’uyu mupaka, harimo no kuba ku nkombe z’uru ruzi haterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruhinduke.

Guverineri Habitegeko yavuze ko we na Bizoza bemeranyije kuzajya bahura rimwe buri mezi atandatu na ho Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo bagahura rimwe mu mezi atatu.

Yagize ati: “Twahuye kugira ngo tuganire nk’abayobozi b’izi ntara zombi. Murabizi Abanyarwanda n’Abarundi dusangiye byinshi, dusangiye umuco, barema amasoko barashyingirana. Twagira ngo tuganire turebe uko twasubukura ibiganiro bikajya biba buri gihe rimwe na rimwe byadufasha no kwirinda ibibazo by’imipaka twavugaga”.

Nyuma y’ibiganiro, Guverineri Habitegeko n’itsinda ry’abamuherekeje barimo na Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, bahawe impamba yo kubaherekeza igizwe n’imbuto n’ikaziye ya Amstel, inzoga iri mu zifite igikundiro mu Burundi.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Guverineri Habitegeko François, yatangaje ko yishimiye uruzinduko yagiriye muri Cibitoke.

Ati: “Mu ruzinduko rw’amateka mu Ntara ya Cibitoke rugamije gutsura umubano twakiriwe na Guverineri w’iyi ntara. Mwarakoze Nyakubahwa Paul Kagame na Perezida Evariste Ndayishimiye mukomeje gukora uko mushoboye kugira ngo abaturage ku mpande zombi bagire amahoro n’iterambere”.

Si ubwa mbere, Abarundi basangiye n’Abanyarwanda kuko ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Umuganura ku wa 6 Kanama 2021, Abarundi bitabiriye ibiganiro byabereye mu Karere ka Nyaruguru bitwaje ibinyobwa byo kuganuza Abanyarwanda nk’uko bigenda mu muco.

Ibi biganiro byahuje abayobozi b’Intara y’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda n’iya Kayanza ku ruhande rw’u Burundi byabereye ku Mupaka wa Nshili uhuza ibihugu byombi, ni mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *