Kirehe: Umusaza n’abahungu be barakekwaho kwica abazukuru babiri ngo batazabaka amasambu

Abana babiri bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza, basanzwe mu murima barishwe, hakaba hakekwa sekuru n’abahungu be babiri biyemerera ko babikoze ngo abo bana batazaka amasambu.

Byabereye mu Mudugudu wa Kambwire mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe.

Amakuru ya IGIHE avuga ko Imirambo y’aba bana yagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kumara iminsi myinshi baraburiwe irengero.

Umwe muri aba bana bishwe yari afite imyaka 12 mu gihe undi afite imyaka itatu, bombi ni aba Mukanizeyimana Ernestine. Yari yarababyaye aba iwabo.

Bivugwa ko uyu mugore yakunze kugirana amakimbirane n’abavandimwe be babiri na se.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Léonard, yabwiye kiriya gitangazamakurun ko kugira ngo bamenye ko aba bana bapfuye byaturutse ku kirego cyatanzwe na nyina ku muyobozi w’Umudugudu amaze kubabura.

Uwa mbere yabuze mu cyumweru gishize, mukuru w’uwo mugore na basaza be bamubwira ko yagiye gusura abo mu miryango yabo.

Yarushijeho kugira amakenga kuri uyu wa Gatatu ubwo yaburaga undi mwana w’imyaka itatu, se na basaza be bamubwira ko se w’uyu mwana ari we wamutwaye.

Gitifu Bihoyiki yagize ati: “Bahise bajya mu nteko y’abaturage umusaza n’abahungu be bakomeza kwemeza ko yagiye gusura se umubyara, ubuyobozi bw’Umudugudu butumaho se w’umwana araza arabahakanira abaturage batangira kwibaza uburyo umwana w’imyaka itatu yaba atari mu Mudugudu”.

Yakomeje agira ati: “Niko gutangira gushakisha bagenda umurima ku murima, bagera ku murima ufite itaka rishya hejuru nibwo bakuyeho itaka babona umufuka, bafunguye basanga ni umwana wishwe ku wa Gatatu”.

Bakomeje gushakisha baza no kugera ku wundi mufuka, bafunguye basanga ni umwana mukuru wishwe mu cyumweru gishize.

Umwe mu bana b’uyu musaza ngo yahise ababwiza ukuri avuga ko babishe bafatanyije na se kugira ngo batazongera kubabaza iminani iwabo.

Kuri ubu imirambo y’aba bana yajyanwe ku bitaro bya Kirehe mu gihe uyu musaza w’imyaka 66 n’abahungu be babiri bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Kirehe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *