Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kuvuna umuheha bakongezwa undi, ubu noneho barashaka no kuba Abadepite!

U bubiligi bwongeye gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kongera kwemerera bamwe mu bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside guhatanira intebe mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu. 

Mu mpera z’icyumweru kirangiye nibwo aya makuru yabaye kimomo aho by’umwihariko byamenyekanye ko abifuza kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’aba-Flama ari abambari ba Jambo ASBL, agatsiko gasanzwe gahuriza hamwe abakomoka ku nterahamwe ruharwa zagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Bitangazwa ko izo nyangabirama zizaba zihagarariye rimwe mu mashyaka rya CD&V, harimo uwitwa Laure Uwase  Nkundakozera, uyu akaba akomoka ku nterahamwe kabombo  Anastase Nkundakozera wakatiwe adahari  n’inkiko gacaca ku byaha bya Jenoside ndetse akaba avuka no kuri Nyina Agnes Mukarugomwa umuhakanyi wa Jenoside uzwi cyane wagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye ku mizindaro ya YouTube. 

Uyu Uwase ari mu bashinze Jambo ASBL ndetse aba mu buyobozi bukuru bwayo. Mu mwaka wa 2019 yagerageje kwiyamamaza ariko abura amajwi, undi ni uwitwa Mugabe Nizeyimana, uyu nawe abarirwa muri Jambo ASBL, mu mwaka wa 2019 nawe yari yiyamamaje ariko nawe ntiyatorwa. 

Ku rundi ruhande, umucengezamatwara w’umuzungu Peter Verlindern uzwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, umugore we w’umunyarwandakazi Marina Bamurebe waje guhindura imyirondoro akiyita Marie Bamutese, nabo bari ku runtonde rw’abari kwiyamamariza kwinjira mu nteko y’u Bubiligi. 

Bamutese azwiho kuba yaragiye abeshya ko FPR yamwiciye ababyeyi kandi ukuri guhari ni uko papa we yishwe n’indwara, ndetse na nyina akaza kugwa i Burayi. 

Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha amategeko y’u Bubiligi ahana ariko iyi Leta yirengagiza gushyira mu bikorwa ibyo amategeko yayo avuga ahubwo igakomeza gutiza umurindi no guha rugari abakora kiriya cyaha. 

Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi uzakomeza kubamo igitotsi mu gihe cyose iki gihugu kizakomeza guha rugari abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi. 

Nk’uko bamwe muri aba batsinzwe muri 2019, n’uyu mwaka birashoboka ko bakongera gutsindwa kuko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *