Abakiristu bizihije Pasika bwa kabiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19

Abakristu batandukanye bo hirya no hino mu Rwanda bizihije Umunsi Mukuru w’Izuka rya Kristu watsinze urupfu, uzwi nka Pasika, uba ku nshuro ya kabiri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

Buri mwaka Abakirisitu bizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba.

Ibirori bya Pasika byabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata 2021, mu gihe mu Rwanda hari insengero zitari nke zigifunze kubera kutuzuza amabwiriza yo gukumira icyorezo. Izemerewe gukora zategetswe kutarenza 30% by’ubushobozi bw’abo zisanzwe zakira.

Hirya no hino hari bamwe mu bakirisitu bari bagiye mu Misa n’Amateraniro biba ngombwa ko basabwa gusubirayo bitewe n’uko umubare insengero zabo zigomba kwakira wari wamaze kuzura.

Nko kuri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis mu mujyi wa Kigali, hari abakiristu bahageze bakererewe basanga umubare w’abemerewe kwinjiramo wuzuye, basabwa gusubirayo.

Abakirisitu benshi basabwe gukurikirana ubutumwa butangwa bifashishije ikoranabuhanga ririmo Radio, Televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube.

Ubutumwa bwatanzwe n’Abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero bwagarutse ku kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika hanagarukwa ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wahoze ari arkiyepiskopi wa Kigali yibukije Abakirisitu ko Yezu Kristu ari urukundo ruhoraho ndetse yarukomereje ku musaraba ubwo yemeraga gupfira Abemeramana.

Ati “Bakristu, ni mwakire urwo rukundo rw’Imana, urukundo rw’ibyishimo ruturuka kuri Yezu wazutse. Urukundo rusanga bose, ntirurobanura, ntirusanga gusa ukunda ariko urukundo rusanga n’abanzi kandi rugasanga n’abataruzi.”

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, yavuze ko Covid-19, yaje bwa mbere ubwo Abakristo biteguraga kwizihiza Pasika yo mu 2020, asaba ko mubyo basengera basaba Imana guhagarika iki cyorezo.

Ati “Maze iminsi mbwira Imana nti tugeze kuri Pasika ya kabiri Coronavirus igihari, ugire ikintu ukora. Nagira ngo uyu munsi mu bintu dusengera, twizerere ko […] Coronavirus igiye kurangira, Imana dusenga ni Imana ifite ubushobozi kandi ishobora guhagarika ibintu.”

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yibukije Abakristo b’iri torero n’abandi bari bakurikiye amateraniro mu buryo bw’ikoranabuhanga ko Yesu yatsinze urupfu kandi ari muzima bityo na Coronavirus izatsindwa.

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko uyu mwaka bagiriwe ubuntu bwo guterana kugira ngo bishimire Pasika bari hamwe cyane ko umwaka ushize batabashije kubona ayo mahirwe.

Ati “Umwaka ushize ntabwo twabashije guterana kuri Pasika nk’uku, abantu benshi twari muri guma mu rugo, murabona ko Imana irimo igenda ikingura gahoro gahoro, twizeye ko imiryango izagenda ikinguka abantu bakabasha guterana.”

Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana, Umuyobozi w’Itorero ry’Isanamitima rya ERC [Evangelical Restoration church], yavuze ko Kristo witangiye abantu yaje kuba imfura yo kuzuka kugira ngo areme ibyiringiro mu bamwizera.

Ati “Umwami wacu Yesu Kristu yatubereye umuganura cyangwa imfura yo kuzuka kugira ngo muri we aturemere ibyiringiro bizima, bihoraho kandi bidashobora kutubeshya cyangwa kubura burundu.”

Papa Francis mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki 4 Mata, ubwo yari ayoboye Igitambo cya Misa I Vatican muri Bazilika ya Mutagatifu Petero [St. Peter’s Basilica], yavuze ko icyorezo cya Covid-19, gikomeje kuzahaza abatuye Isi haba mu buryo bw’imibereho n’ubukungu, asaba by’umwihariko ibihugu bikize gusaranganya inkingo z’iki cyorezo.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *