Peter Omwaka uzwi nka Guardian Angel muri muzika yo guhimbaza Imana muri Kenya yatunguye umukunzi we witwa Esther Musila w’imyaka 51 amusaba ko yazamubera umugore.
Uyu muhanzi yatunguye umukunzi we na we usanzwe ari umuririmbyi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 51 amaze ageze ku Isi, ku wa 25 Gicurasi 2021. Aba bombi bamaze igihe kingana n’umwaka n’amezi abiri bakundana. Bahujwe n’inshuti yabo bombi Maina Kageni, gusa urukundo rwabo rwakunze kugarukwaho cyane bitewe n’uko uyu mugore arusha umusore imyaka 20.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Guardian Angel yavuze ko yabeshye umukunzi we ko bagiye mu nama y’ibijyanye n’ubucuruzi.
Gusa bakigera aho bari bagiye bahise basanganirwa n’indabo nyinshi. Barangije gukatana umutsima wari uriho amazina y’uyu mugore, umusore yahise akubita ivi hasi asaba umukunzi we ko yazamubera umutima w’urugo.
Esther Musila yatunguwe, amara iminota ari kwisuganya no gutekereza ku bimubayeho mbere yo kwemera kwambara impeta yateguriwe. Hari hatumiwe inshuti nyinshi z’aba bombi.
Mbere Guardian Angel yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ashimagiza umukunzi we. Avuga ko yatumye yizera ko urukundo rw’ukuri rukiriho. Amushimira guhindura ubuzima bwe mu gihe gito bamaranye, yemeza ko atewe ishema no kuba yarahisemo uyu mugore.
Ati “Ntabwo nari nuzuye, ariko waranyujuje. Nari ngiye kuva mu muziki ariko uza mu buzima bwanjye ubwo ibintu byose byari biri kugenda bitatana. Mu gihe gito wahinduye buri kimwe. Watumye nizera ko urukundo rw’ukuri ruriho. Ndagukunda.”
N’umukunzi w’uyu muhanzi yamusubije amubwira ko kuva bahura yatangiye ubundi buzima atari yarigeze abamo batarahura.
Esther Musila ni umubyeyi w’abana batatu barimo ufite imyaka 29, uwa 26 n’undi ufite 22. Urukundo rwe na Guardian Angel rwavuzweho na benshi bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka 20 iri hagati yabo.