I Rubavu hoherejwe itsinda rigenzura ingaruka za Nyiragongo ku mwuka abantu bahumeka

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko yohereje mu Karere ka Rubavu itsinda ry’abashakashatsi bajya kugenzura ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku mwuka wa Oxygène.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021 mu kiganiro Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) byagiranye n’itangazamakuru.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko iruka rya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021 ryagize n’ingaruka ku Rwanda.

Ati “Ingaruka zo zirahari nyinshi ngira ngo nutazibona arazumva kubera ko ari ibimera, ari inyamaswa ndetse natwe abantu byatugizeho ingaruka zigaragarira Abanyarwanda, Abanye-Congo, murabona abantu bari kuva mu byabo iyo ni ingaruka ya mbere yo kuruka kwa Nyiragongo mu buryo butunguranye.”

Yakomeje avuga ko uku kwakira abantu benshi bitunguranye bishobora kuba intandaro yo kwangiza ibidukikije bikaza byiyongera ku mwuka wandujwe na Nyiragongo ubwo yarukaga.

Ati “Turi kwakira impunzi nyinshi z’Abanye-Congo ziza zigana iwacu nubwo turi igihugu gito ariko ntawirukana umuntu uje amusanga, izo ni ingaruka za mbere kubera ko n’aho bari bube bacumbikiwe baribuza gukenera guteka wenda batekeshe inkwi kuko ni ibintu bije bitunguranye, bakoreshe bya biti .”

“Ikindi kandi n’umwuka duhumeka mu kirere ndatekereza ko muri Rubavu na hano i Kigali umwuka abantu bari guhumeka uratandukanye bitewe n’iriya myuka yatewe no kuruka kwa Nyiragongo.”

Minisitiri Mujawamariya yakomeje avuga ko n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyohereje mu Karere ka Rubavu itsinda ry’abantu bazapima ubuziranenge bw’umwuka uri muri aka karere.

Ati “Hari itsinda ry’abantu bageze mu Karere ka Rubavu ejo rya REMA riri gupima ibinyabutabire byose bigaragara muri uwo mwuka abantu bari guhumeka muri kiriya gice , batangiye gufata ibipimo bimwe na bimwe.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, nawe wari muri iki kiganiro yavuze ko amwe mu makuru bamaze kumenya kugeza ubu ari uko hari isambaza zo mu kiyaga cya Kivu zapfuye biturutse ku iruka rya Nyiragongo.

Ati “Amakuru dufite dukesha itsinda ryacu ryagiye i Rubavu harimo n’umuntu uzi ibijyanye n’ubuzima bw’amafi ni uko hapfuye isambaza zitari nyinshi, ubundi bwoko bw’amafi aba hagati mu mazi ntabwo bwagize ikibazo kubera ko ibikoma by’ikirunga bitigeze bijya mu Kivu, niyo mahirwe twagize.”

“Kugeza ubu baracyeka ko icyaba cyarishe ayo mafi ari ingaruka zatewe n’iyi mitingito yabaye cyangwa se hari indi myuka yabaye myinshi. Ni izo sambaza gusa kandi nazo ntabwo zabaye nyinshi, zagaragaye ku wa 25 Gicurasu 2021.”

Amakuru y’ibanze amaze gutangwa n’iri tsinda avuga ko ntacyahindutse cyane mu bipimo by’ibinyabutabire bigize umwuka mwiza abantu bahumeka, uretse ingano y’umukungu yiyongereye biturutse ku mitingito imaze iminsi iba igasenya ibikorwa remezo n’ivumbi ryatumutse ubwo Nyiragongo yarukaga.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka mu 2001 cyongeye kuruka. Iruka ryacyo ryakurikiwe n’imitingito yasenye ibikorwa remezo bitandukanye mi mijyi ya Goma n’iya Rubavu ndetse Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi bahungira mu Rwanda.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *