Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwahamije Dr Daphrose Gahakwa icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rutegeka ko ahabwa igihano cy’umwaka umwe n’amezi atatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Urubanza rwasomwe n’inteko y’abacamanza babiri bitewe n’uko uwa gatatu yagiye mu butumwa bw’akazi ku Rukiko rw’Ikirenga.
Urukiko rwagize Dr Gahakwa umwere ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ugizwe n’imashini yuhira byavugwaga ko yajyanye mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora rumuhamya icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Icyaha cyahamye Dr Gahakwa Daphrose ni icyo guha isoko umuntu utabifitiye uburenganzira.
Mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2016 Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira.
Iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha. Icyo cyaha ni cyo cyamuhamye.
Dr Gahakwa Daphrose n’abamwunganira bafite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Rukiko Rukuru.
Dr Gahakwa Daphrose yatawe muri yombi n’Ubushinjacyaha mu Ukwakira 2020.