Impunzi z’Abanye-Congo zahunze iruka rya Nyiragongo zatangiye gutaha

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, impunzi z’abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha nyuma y’amasaha asaga 24 zihungiye mu Rwanda inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.

Ni nyuma y’uko kuva ku wa Kana tariki 27 Gicurasi 2021, abaturage barenga ibihumbi 14 bari bahungiye mu Rwanda ndetse n’abandi basaga 600 bakaba bari bamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma y’uko amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru agaragaje ko Ikirunga cya Nyiragongo cyamaze gutuza ndetse gishobora kutongera kuruka, abaturage baho batangiye gusubira muri iki gihugu.

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko impamvu bifuza gutaha ari uko guhera kuri uyu wa Kane, imitingito yari yabaye nk’aho ihagarara mu gihugu cyabo bityo bakaba bari bifuje kujya iwabo kureba uko bimeze.

Yagize ati “Impamvu bifuza gutaha twese twayibwira, ni uko guhera ejo imitingito isa n’aho yagabanyutse, impuruza yari yabavanye mu ngo zabo yavugaga ko ikirunga gishobora kongera kuruka ariko ukirikije uko bimeze ubu urabona ko nta kintu cyabaye.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero iteka iyo umuntu yahunze urugo rwe akabona amahoro yagarutse ahita yifuza kurusubiramo.”

Ku rundi ruhande kandi n’imitingito yari ikomeje kuyogoza Umujyi wa Goma ndetse n’Akarere ka Rubavu yatuje ku buryo nko mu ijoro ryacyeye nta mitingito ikomeye yigeze iba.

Amakuru aheruka gukusanywa n’inzobere z’ikigo Volcano Observatory (OVG) ku bufatanye n’Impuguke esheshatu z’Abayapani n’Umwongereza umwe nyuma y’isesengura no kugenzura, yerekana ko ikirunga cya Nyiragongo kirimo ubusa, bivuze ko kitazongera kuruka vuba.

Izi mpuguke zagaragaje ko ibijyanye no kugenda kw’ibikoma by’amahindure nta bikiri kugaragaramo. Ibi bikaba biganisha ku mwanzuro w’uko bishoboka cyane ko ikirunga cya Nyiragongo cyatuje.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *