Abantu bamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 350

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, umugabo w’imyaka 46 y’amavuko ukomoka mu Mujyi wa Kigali ni we wabaye uwa 350 uhitanywe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, uwo mubare w’abamaze gupfa guhera mu mwaka ushize ukaba ungana na 1.3% by’abatahuweho icyo cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 37 b’icyorezo cya COVID-19, bityo abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 26,817.

Uyu munsi nanone hakize abantu 86 bituma abamaze gukira bagera ku 25,369 bangana na 94.6% by’abantu batahuweho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga babaye 1,098 muri bo hakaba harembye abantu 3.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Karere ka Kirehe 7,  Umujyi wa Kigali 5, Rubavu 5, Rulindo 4,  Gakenke 4, Karongi 3, Huye 3, Kamonyi 2,  Ruhango 1, Muhanga 1, Bugesera 1 na Nyaruguru 1.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,419,155 birimo 4,269 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirakomorewe.

Guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yakuwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ubuzima ryagaragaje ko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagabanyutse.

Ku rundi ruhande, Imirenge ya Rwamiko mu Karere ka Gicumbi na Bwishyura mu Karere ka Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko imibare y’abanduye Koronavirusi (COVID-19) yakomeje kugenda yiyongera cyane.

Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) uretse mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by’inkingo.

Gukingirwa byatangiye nyuma y’iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 168 barimo miliyoni 150 z’abakize ndetse na miliyoni 3.5 z’abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *