WHO yizeye ko Perezida Kagame azazana ikigo cy’inkingo cyizewe muri Afurika

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, bwagaragaje ko bufitiye icyizere Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku bijyanye na gahunda yatangiye yo gushaka abafatanyabikorwa bageza muri Afurika uruganda rwa mbere rukora inkingo.

Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Nyafurika (Africa Day) wateguwe na Banki y’Ubumwe bw’Afurika (United Bank for Africa Plc) wahuje abanyacyubahiro batandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yiyemeje gushaka abafatanyabikorwa mu gutangiza uruganda muri Afurika rukora inkingo zikorwa mu buryo bwa mRNA (RNA) bwifashishwa mu gukora inkingo z’icyorezo cya COVID-19 za Pfizer na Moderna.

Ibiganiro bikomeje hagati n’abafatanyabikorwa, bizatuma mu gihe kiri imbere u Rwanda ruba icyicaro cy’uruganda rwa mbere rw’inkingo zikorewe muri Afurika, bikaba byitezweho kuba igisubizo kirambye ku bibazo by’isaranganywa ry’inkigo za COVID-19 aho Afurika imaze kubona izingana na 1.5% by’izatanzwe ku Isi yose.

Dr. Tedros yavuze ko ubufatanye n’abikorera mu gushaka umuti w’icyo kibazo ari ingenzi cyane mu kubaka ubushobozi bwo kwikorera inkingo muri Afurika.

Ati: “Ubufatanye bw’inzego z’abikorera na Leta ni ingenzi cyane, ndabizi ko urwo ari urwego Perezida Kagame yiyumvamo cyane kandi ari kugira icyo abikoraho kigaragara.”

Dr. Tedros avuga ko nubwo Afurika itarahura n’ingorane nk’iz’ahandi ziturutse kuri COVID-19, ifite ibibazo by’ingutu ihanganye na byo byayishamikiyeho haba ku buzima, mu miyoborere, imibereho n’ubukungu.

Ati: “Abakene n’abari mu bindi byiciro byihariye bagezweho n’ingaruka nyinshi. Afurika ntirigobotora COVID-19 ndetse ntidushobora gusenya ibirindiro twashyizeho, ibirimo kuba mu bindi bice byinshi by’Isi bishobora nanone kuba ku mugabane wacu.”

Yatangaje ko kugeza ubu ibihugu 47 birimo n’u Rwanda ari byo byatangiye gukingira abaturage babyo nubwo inkingo zimaze kuboneka muri gahunda ya COVAX ari nk’igitonyanga mu nyanja.

Yijeje ko OMS ishyigikiye urugendo rw’ubufatanye bw’Afurika n’abikorera mu gutangiza Ikigo gikora inkingo, kuko kuba Afurika imaze kubona inkingo miliyoni 25 zingana na 1.5% by’inkingo zimaze gukwizwa ku Isi yose biteye impungenge zikomeye”.

Dr. Tedros yanashimangiye ko OMS ikomeje gukora ijoro n’amanywa kugira ngo haboneke igisubizo cyihuse ku isaranganya rikwiye mu gukwirakwiza inkingo.

Akomeza agira ati: “Ariko biragaragara ko Afurika idashobora gushingira icyizere cyayo mu gutumiza inkingo ziva hanze yayo. Tugomba kubaka ubwo bushobozi atari ku nkingo za COVID-19 gusa, ahubwo no ku zindi nkingo ndetse n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.”

OMS kandi irimo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti (AMA), kizaba kigamije kugenzura ubuziranenge bw’imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bizajya bikorerwa ku mugabane w’Afurika.

Perezida Kagame na we yavuze ko ubufatanye n’abikorera ari ingenzi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’Afurika, na we ashimangira urugero rw’ubufatanye Afurika ikomeje kugirana n’abafatanyabikorwa mu kubaka ubushobozi bwo kwikorera inkingo muri Afurika.

Yanavuze ko rimwe mu masomo akomeye Afurika yigiye ku cyorezo cya COVID-19, ariko ko hakenewe kongerwa ingengo y’imari ishorwa mu nzego z’ubuzima muri buri gihugu.

Ati: “Iki si cyo cyago cya nyuma kigwiriye Isi, ndetse ikizakurikira ntigikwiye gusanga Afurika nanone ititeguye nk’uko COVID-19 yasanze Isi yose ititeguye. Iyo tuvuga uburyo Afurika ikeneye guhindurwa nshya, bisobanuye umugabane wifitiye icyizere mu bushobozi bwayo bwo gusubiza ibyo abaturage bacu bakeneye.”

Mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bufasha bukomeje guha u Rwanda mu rugendo rwo guharanira ko inkingo za mbere z’icyorezo cya COVID-19 zatangira gukorerwa ku mugabane w’Afurika.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *