Umubare utari mucye w’abakobwa ku kigo cy’amashuli mu gihugu cy’Ubuhinde bagiye mu myigaragambyo bavuga ko bategetswe gukuramo imyambaro yabo y’imbere kugirango bagenzure abari mu mihango.
Abanyeshuri basabwe kwiyambura imyenda bari bambaye nyuma y’aho mu busitani bw’ishuri bigamo rya Sahjanand Girls Institute habonetse igikoresho abakobwa bifashisha iyo bari mu mihango kandi ngo ubusanzwe nta mukobwa wemerewe kugera ku ishuri iyo ari mu mihango.
Umwe mu bakowa bigaragambyaga yagize ati: “Nta magambo nabona yasobanura igisebo twahuye nacyo.”
Mu bice bimwe na bimwe byo mu gihugu cy’ Ubuhinde, haracyarangwa imwe mu migenzo n’imiziririzo ku birebana n’imihango y’igitsinagore, cyane cyane mu biturage, aho abagore bategekwa kuryama bonyine mu gihe cy’imihango kandi bakaba batemerewe no kwinjira mu nsengero.
Abo banyeshuri babwiye abanyamakuru ko abayobozi bashyize abanyeshuri 68 mu cyumba cy’ubwogero maze bagasaba umwe umwe kugenda bakuramo imyenda.
Ubuyobozi bwatangaje ko bwashyizeho abri gukora iperereza kuri iki kibazo, kandi ko ngo ibihano bishobora gufatirwa abakozi bakoze icyo gikorwa cyo gusaba abakobwa kwiyambika ubusa.
Umwe mu bakozi bakuri biri shuri, Pravin Pindoria yagize ati: “Bamenyeshejwe amategeko agenga amacumbi mbere yuko biyemeza kuyazamo.”
Ariko yongeraho ko yahamagaje inama y’ubutegetsi izafata imyanzurio ku babonwaho amakosa.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.