Abasirikare b’ipeti rya ‘General’ umuhungu wa Perezida Museveni yinjije mu ngabo z’igihugu

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare ba Uganda bazamuwe mu ntera mu buryo bwihuse, aho yahawe iri peti mu 2019 ubwo yari afite imyaka 45 y’amavuko.

Kainerugaba yinjiye mu gisirikare byemewe n’amategeko mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant nyuma yo kurangiza amasomo y’igisirikare mu ishuri rikuru rya Uganda National Defence College, ahabwa irya Colonel mu 2011 n’irya Brigadier General mu 2012, mu 2019 ahabwa iryo afite ubu ngubu.

Kuzamurwa mu ntera kwa Kainerugaba agukesha amasomo yize mu mashuri akomeye y’igisirikare arimo Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza, Egyptian Military Academy mu Misiri, US Army Command and General Staff College na South African National Defense College muri Afurika y’Epfo.

Abikesha kandi inshingano yahawe mu gisirikare zirimo kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe zirinda abayobozi bakuru, SFC (Special Force Command) yatangije ubwe no kuba yarabaye umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye by’igisirikare.

Kainerugaba yanayoboye ibitero birimo icyo mu gace ka Bundibugyo cyaguyemo abarwanyi 80 b’umutwe w’iterabwoba wa ADF mu mwaka w’2007 n’icyagabwe ku barwanyi b’umutwe wa LRA (Lord Resistance Army) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu 2008.

Amateka ya Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yerekana ko uyu musirikare yatangiye guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rwinjire mu gisirikare ubwo yari akiri umusivili.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabyanditse mu nkuru cyahaye umutwe wa ‘Is former ‘LDU’ (Local Defense Unit) Muhoozi eyeing seat of Commander-in-Chief?’ usobanuye ngo ‘Ese Muhoozi wahoze muri ‘LDU’ yaba ashaka intebe y’Umugaba w’Ikirenga?’

Iyi nkuru isobanura inzira yateguwe ishobora kuba iganisha Kainerugaba ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Uganda, akazasimbura umubyeyi we, ikanasobanura ko yatangiye mbere y’uko yinjira mu gisirikare.

Iki kinyamakuru cyagarutse ku ijambo ry’umudepite Eddie Kwizera wari uhagarariye akarere ka Bufumbira mu nteko ishinga amategeko, yigeze kuvuga mu 1997, rijyanye n’igikorwa Kainerugaba yari yaratangiye yise ‘icyo kwinjiza abantu mu gisirikare no kubatoza’ kandi atari umusirikare.

Kwizera ngo yagize ati: “Niba Muhoozi yinjiza abantu mu gisirikare kandi akanagitoza, ari kwica Itegekonshinga”.

“Akwiye gutabwa muri yombi, agakurikiranwaho icyaha. Kwinjiza umuntu mu gisirikare, ugomba kubihererwa uburenganzira. Ni nde wabihereye Muhoozi uburenganzira? Niba ari Perezida [Museveni], yishe itegeko”.

Iri jambo Kwizera yarivuze mu gihe Kainerugaba wari umaze igihe gito arangije amasomo muri Nottingham University mu Bwongereza, yakuraga abanyeshuri bari barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza ya Makerere, akabinjiza mu gisirikare.

Gusa icyo gihe ubwo Kwizera yari amaze kwibaza kuri iki gikorwa, Amama Mbabazi wari Minisitiri w’Ingabo yasobanuye ko atari kwinjiza abantu mu gisirikare, ahubwo ari mu mutwe wa LDU, ndetse atangaza ko Leta ishishikariza buri wese kwinjiza ababyifuza muri uyu mutwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko abanyeshuri ba Makerere bakabakaba 100 ari bo Muhoozi yajyanye mu myitozo mu gace ka Kasenyi ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria, barema umutwe w’abarinzi b’abayobozi bakuru witwaga PGB (Presidential Guard Brigade) waje guhindurirwa izina, ukitwa SFC, aho kuba LDU nk’uko Mbabazi yabisobanuraga.

Abanyeshuri ba Makerere binjiye muri PGB ubu bakaba bafite amapeti ya ‘Generals’ ni aba:

Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi uyobora Luweero Industries. Afite imyaka 47 y’amavuko, akaba yarinjiye mu gisirikare mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant. Yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, aba n’Umuyobozi Mukuru wa Military Polisi ya Uganda.

Brig. Gen. Felix Busizoori, umuyobozi w’agateganyo wa SFC. Yinjiye mu ishuri rikuru ry’igisirikare mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant.

Maj. Gen. Don Nabasa, umuyobozi mukuru wa Military Police. Afite imyaka 46 y’amavuko, yinjiye mu ngabo mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant. Yayoboye SFC n’ingabo za Uganda zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Brig. Gen. Charity Bainababo, umuyobozi wungirije wa SFC. Yinjiye mu gisirikare mu 1999, afite ipeti rya 2nd Lieutenant.

Brig. Gen. Daniel Kakono, umuyobozi wa divisiyo y’ingabo za Uganda zikoresha imbunda ziremereye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi
Brig. Gen. Busizoori uyoboye SFC by’agateganyo
Maj. Gen. Don Nabasa yayoboye SFC
Brig. Gen. Bainababo, umuyobozi wungirije wa SFC

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *