Uganda: Urujijo ku ifatwa rya Katureebe uvugwaho gusebya Leta y’u Rwanda

Uwitwa Obed Katureebe, akaba ari umukozi mukuru mu Kigo gishinzwe itangazamakuru muri Uganda (UMC), u Rwanda rushinja kurwibasira ku mbuga nkoranyambaga yiyita Gakwerere yatawe muri yombi n’ubutasi bwa gisirikare (CMI).

Ni mu gihe andi makuru avuga ko acungiwe umutekano kubera abantu bashaka kumugirira nabi.

Katureebe yafatiwe mu rugo rwe mu gace ka Kyanja, mu nkengero za Kampala kuri uyu wa Mbere ushize, afatwa n’abantu bitwaje imbunda baturutse muri CMI.

Inshuti ye ya hafi yagize iti: “Abayobozi mu gisirikare bageze mu rugo rwa Katureebe ahagana saa cyenda z’amanywa”.

Aba ngo binjije Katureebe mu modoka bamujyana ahantu hatamenyekanye.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umuryango wa Katureebe wari ukigerageza gushakisha amakuru ye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Umwe mu bo mu muryango we ati: “Ntituravugana nawe kuva ejo. Telephone ye izwi igendanwa irazimije”.

Umuyobozi wa UMC, Ofwono Opondo abajijwe kuri iki kibazo yahakanye ko afunzwe.

Ati: “Ntabwo afunzwe ariko arindiwe umutekano”.

Opondo yakomeje agira ati: “Abantu bashakaga kumugirira nabi. Ari kumwe n’abashinzwe umutekano, bari kumucungira umutekano”.

Opondo yongeyeho ko abashinzwe umutekano babijeje ko mu minsi nk’itanu bazaba bafashe abantu bashaka kugirira nabi Katureebe.

Iperereza Chimpreports ivuga ko yakoze, ngo rigaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse kuvuga ko Katureebe yakoreshaga izina rya Gakwerere mu kugaba ibitero kuri Perezida w’u Rwanda.

Kuri facebook Gakwerere akaba azwi nk’umuntu ukunze kwibasira abayobozi b’u Rwanda abashinja ibyaha bitandukanye.

Katureebe ariko yahakanye ko ari we uri nyuma ya konti y’uwiyita Gakwerere.

Ati: “Birababaje cyane kuba nanjye ntazi iby’uwo mu blogger. Nahisemo kudasubiza ibirego byinshi by’abakoresha internet mu Rwanda kubera ko narinzi ko nta ngano y’amagambo yari kunsonera mu gihe ibihugu byombi bigihananye”.

Uwitwa Gakwerere nawe uvuga ko ntaho ahuriye na Katureebe, nawe yavuze ko ari we Gakwerere wa nyawe aho kuba Katureebe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *