Abatwiciye twabahaye imbabazi banga kuzakira – Ubuhamya

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro nyamara ababishe bazi aho babashyize.

Uku kutaragaza imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro, Mukakabera Domina, abibona nko kudaha agaciro imbabazi abarokotse Jenoside bahaye abayikoze.

Mukakabera avuga Jenoside yakorewe Abatutsi itangira bahungiye kuri komini Mabanza (ubu ni mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera), bahamara iminsi ine ntacyo barya.

Muri iyo minsi ine, abana bari kumwe na bo ni bo batekewe umuceri nawo utekwa mu ngunguru zavuyemo peteroli abana urabananira.

Kuri komini Mabanza bahageze tariki 8 bahava tariki 13 bajya kuri stade Gatwaro. Ku mugoroba wa tariki 12 Mata 1994, Burugumesitiri wa Komine Mabanza, Bagirishema yabonanye na Perefe wa Kibuye, Kayishema, wari uvuye i Mushubati baraganira.

Bukeye bwaho tariki 13 Mata saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Bagirishema ahagarara imbere y’abari bahungiye kuri komini, ababwira ko perefe yamubwiye ngo bage kuri stade Gatwaro, ngo kuri komini ni hato, burugumesitiri anababwira ko ntabyo kurya yababobera.

Mukakabera wari usanzwe acururiza mu isantere ya Rubengera, yagiye atabishaka, mugenzi we bari kumwe amubwira ko nibaguma i Rubengera, Abakiga bahabasanga bakabica.

Kubera uburyo bari benshi bashoreye amatungo yabo, ari nako baterwa amabuye umugenda, aba mbere bageze muri stade Gatwaro abanyuma bageze mu Kayenzi. Aha babiri bari bamaze kwamburwa ubuzima.

Mukakabera yageze mu Kayenzi ari kumwe n’umusore witwaga Frederick wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bahura n’imodoka yarimo umusirikare wiganye na Frederick amubonye arahagarara.

Aramubwira ngo kuri stade Gatwaro wijyayo kuko muri Rond-Point bahatsinze OPJ Tuyisabe Bonavanture na Veterineri Kayiranga.

Mukakabera na Frederick bahise burira iyo modoka basubira inyuma. Bageze i Rubengera, Mukakabera avuga ko yavuye muri iyo modoka yanga gukomeza ajya i Gitarama kuko nta muntu yari aziyo.

Mukakabera ngo yafashe icyemezo cyo kuva mu modoka avuga ngo “Wenda ninapfa bazanshyingura. Njye numvaga mbabajwe ni uko imbwa zizandya gusa. Navuyemo nsanga i Rubengera byakomeye ntangira kwihisha ubwo”.

Abakomeje bakagera kuri stade Gatwaro, bishwe kuri 18 Mata saa cyenda. Mu kwezi kwa cyenda 1994, Mukakabera yagiye kuri stade asanga imirambo ikinyanyagiye hirya no hino.

Ashimira ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe bwafashe mu mugongo abarokotse Jenoside.

Ati: “Twebwe abarokotse twatanze imbabazi, tuziha n’abatazidusabye, kugira ngo tugire amahoro yo mu mutima. Ntabwo watera imbere, ntacyo wakora uri mu gahinda uheranywe n’agahinda”.

Mukakabera avuga ko gutanga imbabazi bitavuze ko batibuka, kuko bishimye baribuka bababara bakibuka.

Ati: “Nkaba nshimira abarokotse Jenoside intambwe bamaze gutera yo gutanga imbabazi bakagera naho baziha abatazibasabye…. Ariko kandi haracyarimo ikibazo nubwo twatanze imbabazi hari abatarazakiriye”.

“Barazanze, tubibonera ahantu henshi, iyo baza kwemera imbabazi, ntabwo tuba tukibona imibiri iboneka ari uko habaye igikorwa runaka, imyaka 28 ishize bakaba baterekana ahantu abacu bajugunywe. Icyo ni ikibazo kigaragaza ko hakiri urugendo kandi urugendo rukomeye”.

Muri uyu mwaka mu karere ka Karongi habonetse imibiri 150 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imyinshi muri yo yabonetse bari gutunganya imirima yo guteramo icyayi.

Mukakabera avuga ko ikindi kibazo abona ari amateka agorekwa, umwana ufite umubyeyi we ufungiye Jenoside agakura umubyeyi we amubeshya ko afunze kubera akarengane. Ngo ibi byazatera ikibazo gikomeye mu myaka izaza.

Asaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu kwigisha abakiri bato amateka ya nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abayikoze bagakomeza kwigishwa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *