Uko nahuzwe abasore b’i Kigali mbitewe na Franck twahuriye ku rubuga rwa ‘Tinder’.

Hashize umwaka mfashe icyemezo cy’uko ntazongera gukunda umusore, wenda nshobora kuba nkabije ariko kuva mu 2021 nibwo natangiye kutizera abasore nubwo na mbere bitari cyane. Muti byagenze gute?

Byose bijya gutangira hari muri Gicurasi 2020 muri cya gihe igihugu cyari muri Guma mu Rugo, aho abantu batari bemerewe gusohoka cyangwa kujya ahandi hahurira abantu benshi mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Ibi bihe bya Guma mu Rugo byaje hashize iminsi mike menye urubuga rwa ‘Tinder’.

Ku batayizi, Tinder ni urubuga abantu bajyaho bashaka abakunzi, ruba ruriho abasore n’inkumi wabona uwo wishimiye ukamwandikira yagusubiza mugatangira ibiganiro bishobora gutuma mumenyana byisumbuyeho.

Muri Gicurasi uwo mwaka nanjye nafashe icyemezo cyo kujya kuri Tinder ngo ndebe ibyo abandi bandushije.

Ntibyatinze nyuma y’icyumweru ndugezeho nabonye umusore witwa Franck anyandikiye ansaba ko twamenyana kurushaho, nanjye sinatinze nahise musubiza.

Guhera ubwo njye na Franck twatangiye kuganira mu buryo buhoraho, cyane ko yari umusore uzi kuganira kandi imvugo ye ikagaragaramo guca bugufi cyane.

Mu busanzwe nikundira umusore uzi kuganira, usetsa kandi utagira isoni nyinshi. Muri make navuga ko mu gihe gito nasanzwe ibi byose Franck abyujuje.

Kubera kumenya kuganira byageze aho umunsi washiraga ntavuganye na Franck nkumva hari byinshi mbura muri njye, gusa murabizi kwihagararaho kw’abakobwa, ibi sinari kubimubwira.

Hari icyo nari nibagiwe kubabwira muri uyu mubano wanjye na Franck, tukimenyana yambwiye ko ari Umunyarwanda ariko ukunze kugenda amahanga. Muri icyo gihe yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amezi yashize ari umunani njye na Franck tuvugana kuri telefone. Mu mpera za 2020 yaje kumbwira ko nibiramuka bigenze neza mu minsi mike azaba ari mu Rwanda.

Murumva ko byanshimishije mu buryo bukomeye cyane ko nari maze igihe nifuza guhura na Franck ngo ndebe uwo musore wari umaze kwigarurira umutima wanjye.

Ntibyatinze muri Mutarama 2021, Franck yageze muri Kigali ahitira mu kato, ntibyakunda ko duhita tubonana.

Nyuma y’iminsi itatu nahuye na Franck amaso ku maso aho yari acumbitse. Ntababeshye Imana irarema! Franck yari umusore ushinguye kandi ugwa neza, ku mutima naravuze nti ni uyu nari ndindiriye. Gusa kugeza iki gihe yari ataransaba urukundo.

Kuva icyo gihe twatangiye kujya dusohokana ahantu hatandukanye muri Kigali. Uko iminsi yagendaga niko narashugaho kwiyumvamo Franck ariko nkibaza impamvu ataratobora ngo agire icyo ambwira.

Mu gitondo cyo ku itariki 14 Gicurasi 2021, ubwo nari mbyutse nabonye ubutumwa bwa Franck bumbaza niba mu mugoroba ndi buboneke kuko yashakaga kunsohokana tukajya gusangira iby’umugoroba muri Khana Khazana i Nyarutarama.

Mu byukuri yorosoye uwabyukaga nanjye mu kumusubiza nti ‘I can’t wait to see you’.

Kera byatinze, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba zarageze mfata taxi voiture injyana Nyarutarama, nahageze nsanga Franck yahantanze ambwira ko hashize nk’iminota 10 ahageze. Ngiye kubabwira uko yasaga iyi nkuru ntiyarangira, reka ducunguze uburyo umwete.

Nyuma yo gusangira, Franck mu ijwi rituje yambwiye ko kuva twamenyana hari uburyo yabonye ndi umukobwa wihariye yifuza kuzamarana na we ibihe byose, ijambo yakurikijeho namwe muraryumva.

Nanjye nta kuzuyaza naramwemereye mubwira ko mukunda. Uwo mugoroba numvaga ari wo wa mbere umbereye mwiza ubuzima bwanjye bwose.

Muri iryo joro Franck yansabye ko dutahana nanjye ndabyemera cyane ko amasaha yari yamaze gukura, mu modoka twagendaga turebana akana ko mu jisho.

Ntibyatinze nyuma y’iminota 30 twageze kwa Franck, ntiriwe nivamo ibyakurikiyeho namwe murabyumva.

Twakomeje kubaho ubuzima bw’abakundana ndetse tukajya kuryohereza ahantu hatandukanye, muri make numvaga uyu musore yaramaze kunyigarurira.

Bimwe by’akaryoshye kadahora mu itama, muri Nyakanga 2021, Franck yaje gusubira hanze twemeranya ko tuzajya tuvugana kuri telefone ndetse ko nta gishobora gusenya umubano ukomeye twari tumaze kubaka.

Nyuma y’igihe kitageze ku kwezi, mvuze ko Franck yahise antenguha sinaba mbeshye, ntiyongeye kumvugisha mu buryo buhoraho nk’uko byari bisanzwe. Ntako ntagize ngo mwereke ko mwitayeho ariko biba iby’ubusa.

Mu mwanya muto Franck yabonaga yambwiraga ko ahuze ariyo mpamvu atagikunda kumvugisha cyane nka mbere. Nareba uko ari kunshika naramuhaye ibyanjye byose nkumva agahinda karushijeho kunshengura.

Ntibyatinze naje kumenya ko Franck afite indi nkumi bakundana hano mu Rwanda ndetse nayo bamenyanye mu gihe yari ari hafi kuza mu gihugu.

Sinabashije kubyihanganira nabajije Franck iby’aya makuru, maze na we mu burakari bwinshi ati: “Nta sezerano dufitanye, ugomba kumenya ko ibi ari ibintu bibaho ugakura ndetse ukiga kubyakira”.

Kuva icyo gihe sindongera gukunda umuhungu n’umwe kandi numva narabazinutswe, ni gute umuntu atinyuka kukubeshya no kugutesha umwanya abizi neza ko atagukunda?

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *