Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bumvise ibibazo bitatu bikomeye cyane by’abawutuye

Abaturage b’Umujyi wa Kigali bagaragaje ibibangamiye iterambere ryabo birimo imitangire ya serivisi itanoze mu nzego z’ibanze, ikibazo cyo gutinda kubona imodoka ku bagenzi, ubujura n’ibindi.

Ibi bibazo byagarutsweho n’abaturage batuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2022 mu turere tuwugize hifashishijwe ikoranabuhanga, ryiswe ‘Smart Inteko’.

Abaturage bari bakurikiye iki kiganiro binyuze kuri Radio esheshatu zirimo Radio1, Isango Star, Radio Salus n’imbuga nkoranyambaga ku buryo babashije gutanga ibitekerezo byabo.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n’izindi nzego.

Yasabye abatuye Umujyi gukomeza kuyitegura no guharanira ikizatuma abazayitabira bisanga muri Kigali binyuze mu gukora ibibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi nko mu bucuruzi, mu ngendo, kugira isuku n’ibindi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Urujeni Martine, yibukije abanyamujyi ko bari mu myiteguro y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 abasaba kuzabyitabira hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Gatabazi, yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga biri muri gahunda nziza yo kugera ku baturage asaba abayobozi b’Umujyi wa Kigali guharanira gukemura ibibazo byabo nta rundi rwitwazo.

Ati: “Icyo dushinzwe ni ugukora ibikorwa byose byafasha umuturage kugira ngo agire ubuzima bwiza tukibuka ko umukoresha wacu ari umuturage. Ibintu byose dukora bigomba kuba bishingiye ku muturage, ndagira ngo nibutse abayobozi ko ibyo biri mu nshingano nyamukuru”.

“Uzasanga umuturage amara icyumweru cyangwa ukwezi ari gushaka uko bamukemurira ibibazo, kudakemura ibyo bibazo biteza abaturage kuguma mu bukene, ishyari n’inzangano. Buri wese akemure ibibazo by’abaturage mu ifasi ye.”

Abaturage bavuze akari ku mutima

Nyuma yo guhabwa umwanya wo kubaza no gusangira ijambo abaturage bari bari mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali bagarutse cyane ku bijyanye n’ibibazo bikunze kugaragara mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka bigitinda ndetse n’imirongo miremire ahategerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwaremezo Mpabwanamuguru Merard, yagaragaje ko ibyangombwa byo kubaka bisigaye bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwashyizweho.

Yavuze ko nubwo usaba kubaka aba abisaba Umujyi wa Kigali ariko abiga imishinga baherereye mu turere.

Yakomeje ati: “Twari dufite abakozi 29 ariko turateganya kugira abagera kuri 45 bakora mu bijyanye no gutanga impushya zo kubaka kugira ngo babashe gufasha abaturage. Kuri ubu kubona icyangombwa cyo kubaka biri gukorwa kandi ntibiri kurenza iminsi 22”.

Ku birebana n’impushya zo gusana, kuvugurura no kubaka uruzitiro bitangirwa ku rwego rw’umurenge kandi ko bitarenza iminsi 15.

Ingendo rusange ziracyarimo ingorane

Dr Mpabwanamaguru yasobanuriye abaturage ko guhera mu 2013 sosiyete zitwara abantu ari eshatu nyamara abagenzi bakaba bariyongereye.

Yasobanuye ko covid-19 yasanze hari gahunda yo kuvugurura amasezerano yari asanzwe agenderwaho mu bwikorezi ariko bikomwa mu nkokora. Kuri ubu ibiganiro bigamije ayo mavugurura byaratangiye.

Yavuze ko hari gahunda yo kongera imodoka mu byerekezo bitandukanye bidafite izihagije ndetse no gushyiraho ibyerekezo bishya mu bice bya Birembo, Bweramvura n’ahandi.

Yasobanuye ko mu cyumweru gitaha hateganyijwe ibiganiro bizahuza Umujyi wa Kigali na Minisitiri w’Ibikorwaremezo hagamijwe gutanga umurongo uhamye kuri iki kibazo.

Ubujuru bw’abantu bitwaje intwaro gakondo burahangayikishije

Umuturage wo mu Karere ka Gasabo yabajije ku bijyanye n’ikibazo cy’ubujura bukomeje kugaragara muri ako Karere burimo n’ubukorwa n’abantu bitwaje intwaro gakondo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko hari abajura bamaze iminsi bateye by’umwihariko muri Gatsata ariko hashyizweho ingamba zirimo gukorana n’inzego z’umutekano hagamijwe gushakira hamwe igisubizo.

Yavuze kandi ko hari indi gahunda yo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo kugira ngo bafatanye mu guhashya icyo kibazo cy’ubujura kuko ababukora barimo n’abava muri ako karere cyangwa abamaze kubukora bashobora kwihishayo.

Muri iyi nama kandi hagarutswe no ku myiteguro y’Inama izahuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimii rw’Icyongereza (CHOGM) iteganyijwe muri Kamena 2022 aho Dr Mpabwanamaguru yavuze ko imyiteguro igeze kure.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *