Abitabiriye Miss Rwanda bavuze ukuri kose ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwamo

Kuva Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatabwa muri yombi akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, impaka zikomeje kuba nyinshi ku mitegurire y’iri rushanwa ndetse n’ubunyangamugayo bubamo mu kugena abakobwa baritsindira.

Kuwa Kabiri tariki 27 Mata 2022, nibwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje kugira ngo dosiye y’ibyo ashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha, abantu batandukanye batangiye kugira ibyo bavuga ku irushanwa rya Miss Rwanda bamwe bagaragaza ko amakuru bafite ari uko nta kimenyetso cy’ihohoterwa rishingira ku mibonano mpuzabitsina bigeze baribonamo mu gihe abandi barimo n’abaryitabiriye batangiye kubigaragaza.

Nubwo Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane, hari hashize iminsi amakuru y’urunturuntu muri Miss Rwanda atangiye kuvugwa.

Byatangiye cyane cyane kuwa 17 Gashyantare 2022, ubwo Umunyamakuru Byansi Baker yandikaga kuri Twitter avuga ko hari amakuru mabi y’ibibera muri Miss Rwanda atajya atangazwa.

Icyo gihe yagize ati: “Hari inkuru itajya ivugwa kuri Miss Rwanda, iyi ni inkuru y’umwijima (Mbi) ndetse abantu benshi bashobora kutayemera. Ni inkuru igihugu n’Isi bikeneye kumenya!! Niba ufite inshuti yigeze igera mu mwiherero (w’irushanwa rya Miss Rwanda) mutere imbaraga atinyuke avuge”.

Ubu butumwa bwaje busanga ubwa Rukundo Patrick uzwi nka ‘Patycope’ wari wanditse agaragaza ko atagikorana na Miss Rwanda ko ndetse yiteguye gushyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa.

Yagize ati: “Guhera kuri iyi tariki ntabwo nkiri mu itsinda rya Miss Rwanda, ubu hagiye gushya kandi ukuri kose kugiye kujya hanze”.

Ubu butumwa bw’aba bantu bombi bwakuruye impaka, bamwe batangira kubashinja ko bashaka guhindanya isura ya Miss Rwanda cyane ko urugendo rwo gushaka abakobwa bari guhatana mu y’umwaka wa 2022 rwari rurimbanyije, mu gihe abandi bagaragazaga ko niba hari icyo bazi bakwiriye gushyira kukivuga bigatabara ubuzima bwa benshi.

Izi mpaka zongeye kubyuka kuwa Kabiri, nyuma y’amasaha make bitangajwe ko Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi.

Nubwo imikorere y’icyaha itarashyirwa ahagaragara, bamwe bavugaga ko kugira ngo umukobwa agere kure cyangwa yegukane rimwe mu makamba atangwa muri iri rushanwa asabwa ruswa y’igitsina cyangwa hakazamo ikimenyane mu bundi buryo, gusa ibi byose ntibiremezwa n’iperereza cyangwa urukiko.

Ibi byatumye mu ijoro ryo kuwa 27 Mata 2022, kuri Twitter habera ibiganiro byagarutse kuri iki kibazo ndetse abafite aho bahuriye na Miss Rwanda batanga ubuhamya ku bivugwa muri iri rushanwa.

Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda bavuze..

Amanda Akaliza ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2021, ndetse aza kwegukana n’ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda. Iki gihe Ingabire Grace niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, igisonga cya kabiri kiba Amanda Akaliza.

Nyuma y’uko Ishimwe Dieudonné atawe muri yombi, Amanda Akaliza yanditse ubutumwa burebure bugaragaza ko hari icyo yaba azi ku bijyanye n’ibyaha ashinjwa cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina ribera muri iri rushanwa nubwo ateruye ngo abivuge neza.

Yagize ati: “Ntabwo ndi hano ngo mvuge mu izina ry’umukobwa uwo ariwe wese wanyuze muri Miss Rwanda. Kubera ko buri umwe afite ibyamubayeho bikwiye kuvugwa na nyirubwite, ndetse nta nubwo ndi hano ngo nsubize ibibazo biri kubazwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’iyi ngingo”.

“Ndi hano kugira ngo nifatanye n’abo bakobwa (bitabiriye Miss Rwanda). Nzagushyigikira niwumva ko ari igihe cyiza cyo kuba watinyuka ukavuga. Nzaguhagararaho nuba ukeneye ko aribyo nkora, ndetse nzakumva nuhitamo guhangana n’iki kibazo mu bundi buryo bwawe”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko amaze igihe kinini afite icyo ashaka kuvuga ariko akazitirwa n’uko nta bimenyetso simusiga afite.

Ati: “Hashize igihe kirekire nshaka kugira icyo mvuga ariko sinabibashije kuko kubikora muri icyo gihe nta bimenyetso nari kwangiza byinshi kuruta ibyo nari gukemura”.

Akaliza yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kugira ngo agire icyo avuga.

Ati: “ariko ubu ubwo byagiye kumugaragaro sinshobora gukomeza guceceka. Ubu butumwa bugamije kwerekana aho mpagaze kugira ngo ntere abandi bakobwa imbaraga zo kwivugira ndetse babibwire polisi niba babyifuza”.

Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2016 waganiriye n’ikinyamakuru IGIHE yavuze ko “yitabiriye amajonjora y’ibanze aratambuka ariko mbere yo kujya mu mwiherero umwe mu bakoraga muri Miss Rwanda aza kumubwira ko baryamana akamuha ikamba”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yabonye amakuru ko uwo muntu ajya yizeza abakobwa ibitangaza ntabahe amakamba.

Uretse ibyavuzwe na Akaliza n’uyu mukobwa, umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2018 waganiriye na kiriya gitangazamakuru yavuze ko mu gihe yarari muri iri rushanwa atigeze abona ikimenyetso na kimwe cy’uko haba harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati: “Njye ntabyo nzi, turi mu mwiherero ‘Prince Kid’ namubonaga nk’umuntu mwiza ntabwo nigeze mbona agirana umubano wihariye n’umwe mu bantu bahatanye, cyereka wenda byarabereye ahandi ariko nabyo ntabwo mbizi, ahubwo nawe yajyaga atuganiriza atubwira ngo bizababaho (gusabwa ruswa y’igitsina) nimumara gusohoka mu mwiherero ariko muzabyirinde”.

“Wabonaga ari umuntu uca bugufi, cyereka niba byarabaye mbere y’umwiherero cyangwa mbere”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko mu gihe cyabo uwabonye igihembo wese babonaga agikwiriye bitandukanye n’ibyo abantu bavuga ko habamo ikimenyane.

Ibyo uyu mukobwa yavuze abihurijeho na mugenzi we, Umukundwa Clemence witabiriye iri rushanwa mu 2019.

Umukundwa yavuze ko nta muntu azi uyu mugabo yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane ko nta n’ahantu bakunda guhurira.

Ati: “Njye ntabyo nigeze mubonaho kuko nta nubwo twabonanaga nawe cyereka wenda baje nko kuduha ibiganiro n’abandi bayobozi cyangwa hari indi gahunda yirushanwa baje kutubwira, ibyo bimenyetso bya ruswa y’igitsina ntabyo nabonye kereka niba yarayisabaga mbere cyangwa nyuma y’uko irushanwa ritangira”.

Abakemurampaka bavuze, Mutesi Jolly yarumye ahuha…

Muri ibi biganiro byabereye kuri Twitter byitabiriwe n’abantu batandukanye bari bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Umunyamakuru wa RBA akaba n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka katoranyije abakobwa mu marushanwa yagiye abera mu Ntara muri Miss Rwanda 2022, Ingabire Egidie Bibio yavuze ko nta na rimwe Ishimwe Dieudonné yigeze abategeka gutora umukobwa runaka, ko ahubwo yagiye abaha ubwisanzure bagakora ibintu mu buryo babyemeranyaho.

Yavuze ko nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza ko hari uburyo muri iri rushanwa hakoreshwa uburiganya cyangwa se ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo ahabwe ikamba.

Ibi Ingabire abihuriyeho na Uwimana Basile na we wari mu kanama nkemurampaka kemeje Abakobwa 20 batoranyirijwe kwinjira mu mwiherero w’Irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Uwimana yavuze ko mbere y’uko ashyirwa muri aka kanama na we yumvaga amakuru avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda riberamo amanyanga atandukanye.

Uyu mugabo wabanye n’umunyamakuru, yavuze ko nyuma yo kugera muri aka kanama nkemurampaka yasanze ibyo yibwiraga atari byo kuko bahawe uburenganzira bwo gutoranya abakobwa batsinda uko babyumva.

Yavuze ko nta na rimwe bigeze bategekwa guhitamo umukobwa runaka ngo yegukanye ikamba kandi atariwe wari urikwiye.

Undi wagize icyo avuga kuri iki kibazo ni Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 ndetse mu bihe bitandukanye akaza kugirirwa icyizere cyo kuba umwe mu bagize akana nkempurampaka k’iri rushanwa.

Mutesi Jolly yavuze ko aka kanya adashobora kuvuga uruhande ahagazeho kuko bishobora kuba ngombwa ko nawe akurikiranwa cyangwa akitabazwa nk’umutangabuhamya.

Nubwo bimeze gutyo, Mutesi Jolly yakomeje avuga ko ashishikariza buri mukobwa wese waba waritabiriye Miss Rwanda akagira ikibazo nk’icyo ahura nacyo gutinyuka akavuga.

Ati: “Iki ni ikibazo gikomeye kireba sosiyete, njye nk’umuntu ufite aho ahuriye n’ibi bintu nk’umukobwa by’umwihariko wabaye Nyampinga w’u Rwanda ndetse wagiye ugira n’amahirwe yo kujya mu kanama nkemurampaka, icya mbere ni uko tutarenza ingohe ibiri kuba”.

“Navuga ko mbere na mbere nashishikariza umukobwa (witabiriye Miss Rwanda) niba hari ikibazo afite ashobora kuba yavuga akegera umuntu yisanzuyeho akaba yavuga”.

Yavuze ko muri iki gihe byaba byiza umuntu yirinze kugira uwo ashinja.

Ati: “Ndabasaba ngo twirinde gushinja umuntu ikintu udahagazeho, kuko ushobora kwibwira ko uri umutangabuhamya bikarangira ukurikiranyweho gusebya umuntu muri rubanda, RIB irahari n’izindi nzego zitandukanye zirahari kandi turazizeye”.

“Njye nk’umuntu ufite aho ahuriye n’ibi bintu ntabwo ndi mu mwanya wo kutagira icyo mbabwira kuko nshobora kugira icyo nkurikiranwaho cyagwa nkaba umutangabuhamya, icyo navuga kindi ni uko hakwiriye gutangwa ubutabera”.

Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.

Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *