Ibikorwa by’ingenzi bizaherekeza inama ya CHOGM i Kigali Bizagera no mu Gisimenti

Itariki u Rwanda ruzakiriraho CHOGM ikomeje kwegereza, ngo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu 54 bigize Commonwealth bakoranire mu nama idasanzwe, itegerejwe imyaka ine kuko iheruka yabaye mu 2018.

Inama y’abakuru b’ibihugu izabera muri Kigali Convention Centre, ariko ibikorwa biyiherekeza bizabera mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, mu mahoteli, ndetse harimo n’ibikorwa byinshi bizabera hanze guhera ku wa 20-26 Kamena 2022

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abacuruzi bakomeye mu gihugu basogongejwe ku mahirwe ajyanye na CHOGM 2022, bashobora kubyaza umusaruro.

Arimo guhura na bagenzi babo bava mu bihugu bigize uyu muryango bakaganira ku bucuruzi, amasezerano y’imikoranire no kumenyekanisha ibyo bakora.

Byitezwe ko nibura abantu basaga 5000 bazaba bari i Kigali baturutse mu mahanga, ku buryo bazakenera aho kurara, amafunguro, gusura ibice bitandukanye by’igihugu n’ibindi.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko CHOGM 2022 izaba igikorwa kidashingiye ku kwicara mu nama gusa, ahubwo izatanga amahirwe ku bayitabiriye basohoke, bamenye igihugu.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye, kandi rufite ubushobozi buhagije bwo kwakira bariya bashyitsi.

Ati “Dufite ubushobozi buhagije hano mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo turabara ibyumba birenga iby’abo bashyitsi, birakuba kabiri iby’abo bashyitsi.”

Hazaba ihuriro ry’abacuruzi

Uretse inama izahuza abakuru b’ibihugu, indi nama ikomeye ni izahuza abacuruzi, Commonwealth Business Forum.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ingamba (Chief Compliance and Strategy officer), Louise Kanyonga, yavuze ko iyi nama izaba igamije gufasha abacuruzi kumenyana no guteza imbere imikoranire hagati yabo.

Iteganyijwe ku wa 21 – 23 Kamena muri Kigali Conference and Exhibition Village hamenyerewe nka Camp Kigali. Izitabirwa n’abantu basaga 1000.

Kwitabira iyi nama bizaba ari ukwishyura, aho abanyarwanda n’abaturage ba EAC bazasabwa $250, abakomoka hanze yayo bishyure $450. Abaziyandikisha nk’amatsinda cyangwa ibigo ni $350.

Biteganywa ko muri Camp Kigali hazaba hateganyijwe ahantu abacuruzi bashobora guhurira bakaganira, ahafatirwa amafunguro n’ibindi.

Kanyonga yakomeje ati “Iyi inama izaba amahirwe yo kugaragaza ibicuruzwa na serivisi mutanga, ku buryo hateganyijwe aho bizabera.”

Biteganywa ko ku bantu bazamurika ibyo bakora mu gice kizitwa Innovation Center, imyanya izaba igurwa $5000, $10,000 na $15,000.

Hanateganyijwe na Commonwealth Business Forum 2022 Digital Hub, uburyo buzafasha abantu kumurika ibyo bakora mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu abantu bagera muri 600 bamaze gusaba kwandikwa muri iyi nama, abasaga 500 ni abo mu Rwanda.

Ihuriro ry’urubyiruko

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe kongerera ubushobozi urubyiruko, Solange Tetero, yavuze ko mu nama zizahuza urubyiruko hazaba haganirwa ku nsanganyamatsiko yo “gufata mu nshingano ahazaza hacu.”

Ni inama zizaba ku wa ku wa 19-21, ikazitabirwa n’urubyiruko rugera muri 350 muri Intare Conference Arena.

Yakomeje ati “Hateganyijwe ibiganiro bizafasha urubyiruko kumva imbogamizi Commonwealth n’ikiganiro kizafasha urubyiruko kumva uruhare rukwiye kugira kugira ngo ibikorwa by’umuryango bibashe kuba mu buryo burambye.”

Muri iki cyiciro harimo ibikorwa nka City Immersion izafasha urubyiruko gutembera Kigali, umugoroba ndangamuco, Kigali Night Run izafasha abantu gukora siporo y’ijoro bareba ubwiza bwa Kigali, ariko banarwanya indwara zitandura.

Harimo n’ibindi bikorwa nka Kigali Start Up Festival & Employers Commitment.

Hazakorwa kandi ibiganiro bijyanye no kwihangira imirimo no kurwanya ubushomeri.

Women’s Forum

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ushinzwe guteza imbere abagore n’uburinganire, Silas Ngayaboshya, yavuze ko iyi inama yagenewe abagore izitabirwa n’abantu 500 ku wa 20-21 Kamena 2022, muri Kigali Serena Hotel.

Izitabirwa n’abagore bari mu nzego za leta, abikorera, imiryango mpuzamahanga n’abagore bakora mu nzego zitandukanye muri Commonwealth.

Yagize ati “Tuzareba n’uruhare rw’abagore mu buyobozi, ariko turenge imibare dufite mu buyobozi kuko turi imbere, tugere ku zindi mbogamizi zaba zigihari.”

Muri iyo nama hazanaganirwa ku buringanire n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubushobozi bw’abagore nk’abayobozi b’ejo, uruhare rw’abagore mu kubaka amahoro n’umutekano, n’ibindi.

Hazanaganirwa ku kurwanya no gukumira indwara zimwe zibasira abagore.Muri iyi nama kandi abagore bazagira umwanya wo kumurika ibyo bakora.

People’s Forum

Iki ni icyiciro kizahuza abayobora imiryango itari iya Leta.

Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya leta mu Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), Judith Kazayire, yagize ati “Iri huriro rizaba ku wa 21-22 Kamena 2022 muri M Hotel hano i Kigali. Insanganyamatsiko izaba igaruka ku kugera ku hazaza duhuriyeho: Ubuzima bwacu, umubumbe wacu, ahazaza hacu.”

Hazaba haganirwa ku ngingo zirimo kubaka inzego z’ubuzima zigera kuri bose, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kureba uburyo haboneka ishoramari rikenewe muri izo nzego.

Ingingo ya gagatu ni imiyoborere myiza, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ibindi.

Kazayire yakomeje ati “Iyi nama izahuza abantu 250 bazaturuka muri Commonwealth, harimo abo mu Rwanda bazatumirwa na RGB n’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda, n’abazatumirwa na Commonwealth Foundation.”

Urubuga rw’abanyabugeni

Abanyabugeni nabo ntibibagiranye.

Kimwe mu bikorwa bitaganyijwe muri uru rwego ni Fashion Week, mbere yabaga buri mwaka ariko yari imyaka itatu itaba.

Pierra Ntayombya uyobora inzu y’imideli Haute Baso, yavuze ko ku wa 21 Kamena hazaba ibiganiro muri Kigali Conference and Exhibition Village, ku mugoroba habe Fashion Night Out kuri Atelier ku Kimihurura.

Ku wa Gatatu tariki 22 Kamena hazaba isangira ry’abanyabugeni kuri Poivre Noir, ku mugoroba habe Shop Tour.

Mu banyamideli bakomeye bitezwe mu Rwanda harimo Stella McCartney wo mu Bwongereza, Naomi Campbell n’abandi.

Ni n’umwanya wo kumurika ibyo bakora ku banyamideli bo mu Rwanda barimo Moshions, Haute Baso, Sonia Mugabo, Rwanda Clothing n’abandi.

Biteganyijwe ko mu gihe CHOGM izaba iba, ari bwo hazaba Rwanda Fashion Week Show 2022, muri Kigali Arena ishobora kwakira abantu 10,000.

Hazaba hari abashyitsi 800, ku buryo abazitabira iki gikorwa bakomeje kwiyandikisha kugeza muri Gicurasi.

Imikino

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, Linda Mutesi, yavuze ko uretse inama, hari ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bizajyana nayo.

Ibyo birimo umukino wa Golf uzaba binyuze mu irushanwa ryiswe CHOGM Rwanda Open Championship, ku wa 24 Kamena 2020.

Ni irushanwa rizabera kuri Kigali Golf Course i Nyarutarama, abakinnyi babiri bitabiriye CHOGM bo mu mahanga bagakina na babiri bo mu Rwanda.

Ni igikorwa kizitabirwa n’abantu bagera mu 120.

Hari kandi CHOGM Street Festival izaba ku wa 20-25 Kamena 2022 mu Imbuga City Walk mu mujyi wa Kigali rwagati.

Ni igikorwa kizaba kirimo imyidagaduro ikomeye, kwinjira abantu bakazaba bishyura 5000 Frw, bakayafatamo ibyo bakeneye.

Yakomeje ati “Hazaba hari imyidagaduro, imikino y’abana n’ibindi bifasha abantu kwidagadura.”

Hanateganyijwe icyiswe Kigali Peoples Festival, aho abantu bazahura bakidagadura mu mihanda itagendamo imodoka ya Gisimenti i Remera mu Karere ka Gasabo no mu Biryogo i Nyamirambo.

Ibiciro bikwiye kuba biboneye

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yasabye abikorera kuzitabira inama, imikino n’ibindi biteganywa, no kuba abafatanyabikorwa kugira ngo CHOGM izagende neza.

Yabasabye kuzatanga serivisi nziza maze abazitabira inama bakanyurwa, bagakoresha amafaranga arenze ayo bari bateganyije.

Ni ibikorwa ngo byatuma imifuka yabo ibyibuha nyuma y’imyaka ibiri bari mu ngaruka za COVID-19, cyane ko abazitabira CHOGM 22 bifite.

Yakomeje ati “Ntabwo ariko bivuze, twabonye aho hoteli yishyuzaga $200 itangira kwishyuza $800 kubera ko CHOGM yaje, ntabwo dushaka ko mukanga abantu ngo bumve ko u Rwanda ruhenze cyane, ntabwo hazongera kubera indi CHOGM. Niba icyumba cyagurwaga $200 kiguzwe 800, twanashinjwa ubujura.”

“Turavuga ngo mukorere amafaranga, ariko mu buryo bwumvikana. Ntugende ngo agaseke kaguraga $50, kubera ko CHOGM yaje ukagurishe $500, umuntu ashobora kuyishyura ariko aho kugira ngo ubone abantu 50 bakugurira imyenda cyangwa ibindi ugurisha, uzabona batanu gusa kubera ko bihenze cyane.”

Yavuze ko iyo mikorere yatuma abantu bagenda bavuga ko Kigali ari nziza ariko ihenze cyane, bikaba byabangamira ubushake bwo kwakira izindi nama.

Akamanzi yakomeje ati “Dufite izina turimo kubaka dukeneye gusigasira.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza, yashimangiye ko ari umugisha kuba iyi nama igiye kuba.

Yakomeje ati “Harimo amahirwe menshi yabyazwa umusaruro.”

Inkuru aya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *