Afande Nyiramahoro avuga ko umugore wacaga inyuma umugabo we yafatanye n’undi muri Lodge.

DPC SP Annabella Nyiramahoro avuga ko kuwa Mbere w’iki cyumweru, bageze ahabereye isanganya ry’aho umugore wirwa Rebecca Arinaitwe wacaga inyuma umugabo we, yafataniye n’undi mugabo, Ababa John Bosco muri Lodge.

Uyu DPC Nyiramahoro asanzwe ari Umukuru wa Polisi ya Uganda mu Karere ka Mukono, aho aya marorerwa yabereye.

Iperereza ry’ibanze rya polisi rivuga ko kuwa Mbere ahagana saa kumi z’umugoroba muri Moteli yitwa Breaz muri zone ya Ntinda, agace ka Goma mu Karere ka Mukono, umugabo witwa Ababa John Bosco w’imyaka 40 y’amavuko yafatanye na Arinaitwe w’imyaka 35 y’amavuko basambanaga.

Ababa ni Umunyankole wari usanzwe asambana na Arinaitwe kuva mu myaka irindwi ishize nk’uko amakuru akomeza avuga.

Uyu mugabo asanzwe atuye ahitwa Kasubi nk’uko Daiy Express ibivuga.

Kiriya kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bombi bageze muri lodge nka saa cyenda, bajya mu byabo gusa baje kwisanga badashobora gutandukana, umugabo ari hejuru, umugore hasi.

DPC Nyiramahoro avuga ko “Umugabo wa Arinaitwe yaketse ko Ababa amuca inyuma niko kugana abavuzi gakondo. Nyamara yari yarabanje kubaburira bica amatwi”.

Afande Nyiramahoro yavuze ko bakoze ibisabwa byose bakigera ahabereye icyaha ndetse bagiha nomero SD ref 76/25/10/2021 mu gihe bagikora iperereza ku kuba haba harakozwe uburozi muri iki kibazo.

Abafashwe bahaswe ibibazo, barafotorwa nyuma haza umuvuzi gakondo wiyita Nalongo, abaha umuti muke, bahita batandukana.

Mu gihe gucana inyuma bamwe bavuga ko byeze muri iki gihe, abavuzi gakondo nabo bakomeje kwifashishwa mu gutamaza ababikora.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *